Abapasiteri bo muri ADEPR bafunzwe bashinjwa gukora amanyanga akunda kuzira benshi

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 , nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu bane bo mu Itorero ADEPR bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kweguza Umuyobozi Mukuru w’iri Torero,  Aba barimo  Pasiteri Karamuka Frodouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel na Nubaha Janvier, umukirisitu muri iryo torero.

Bakekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba icyitso kuri icyo cyaha.Ibi byaha bakekwaho babikoze ubwo bafataga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’imihimbano basaba ko Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya ADEPR yakweguzwa.

Mu ibazwa Rwamakuba Ezechiel na we ukekwaho iki cyaha, yiyemerera ko urwo rutonde rwa bamwe bivugwa ko ari abakirisitu b’itorero rya ADEPR barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Frodouard.

Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa babajijwe, bahakana kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.Mu gihe iperereza rikomeje, abakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kicukiro na Kimihurura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu ya miliyoni ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, RIB irasaba abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse kikaba gifite n’ibihano biremereye.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani