Abanye Goma benshi bitabiriye umuhango wo gushyingura abiciwe mu myigaragambyo.

Abantu barenga 5000 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura bagenzi babo baguye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO.

Iki gikorwa cyo guherekeza abaturage baguye mu myigaragambyo cyabereye i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , aho abashyinguwe babarirwa mu icumi.

Uyu muhango wo gushyingurira rimwe abo bantu witabiriye n’ abantu barenga 5000 wabereye ku kibuga cy’ umupira cya Goma.

Uyu muhango ubaye nyuma y’ iminsi ine habaye uwundi wo kwibuka abakozi ba ONU nabo biciwe muri iyo myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo yadutse i Goma mu cyumweru gishize kubera uburakari bw’ abanyagihugu bavuga ko abasirikare ba ONU bo muri MONUSCO bananiwe kubakingira ibitero by’ inyeshyamba.

Muri uyu muhango , abayoboye amadini basabye amahoro n’ ubutabera mu kwibuka abaguye mu myigaragambyo yo kwamagana ONU i Goma.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba