Abakunzi ba Rayon Sports bagize ubwoba budasanzwe nyuma yo kumenya ko bazacakirana na AS Kigali badafite abakinnyi babo babiri b’inkingi za mwamba

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports basabiye myugariro Mitima Isaac ibihano nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo izatuma asiba umukino bazahuramo na AS Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Etincelles FC ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Joachiam Ojera ukomoka mu gihugu cya Uganda na Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon.

Ku munota wa 65 Mitima Isaac yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo guhangana na Muniru Abdu Rahman wa Etincelles FC.

Nyuma yo guhabwa iyi karita benshi mu bafana ba Rayon Sports bavuze amagambo agaragaza kumutonganya kuko yabonye ikarita itari ngombwa kandi no ku mukino wa Rutsiro FC yarabonye indi karita itari ngombwa, ndetse bikaba bikunze kumubaho akihesha amakarita menshi.

Uyu myugariro yujuje amakarita atatu y’umuhondo bizatuma asiba umukino wa AS Kigali, ibi bikaba ari byo bituma abafana basaba ko umukinnyi uzajya ubona ikarita itari ngombwa azajya acibwa amafaranga runaka.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Etincelles FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 45 inyuma ya APR FC ifite amanota 46, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44, Etincelles FC yo yagumye ku mwanya wa 7 n’amanota 34.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda