Abakinnyi b’inkingi za mwamba muri Police FC batangariye ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Rayon Sports bemeza ko akubye inshuro 10 abo muri APR FC bakina umwanya umwe

Abakinnyi b’ibihangange muri Police FC bavuze imyato rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Joachiam Ojera bitewe n’uko yabazengereje mu mikino yose bahuyemo muri uyu mwaka w’imikino.

Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2, iyisezerera ku giteranyo cya 6-4 mu mikino ibiri ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’umukino w’ejo ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, abakinnyi ba Police FC bavuze ko Joachiam Ojera ari we mukinnyi mwiza ku mwanya akinaho muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Bamwe mu bakinnyi batangariye ubuhanga budasanzwe bwa Joachiam Ojera barangajwe imbere na Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio na Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane.

Muri 1/2, Rayon Sports izahura na Mukura VS mu mikino izaba tariki ya 9&10 n’iya 13&14 Gicurasi 2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda