Abakinnyi batatu b’ibitangaza muri Rayon Sports barangajwe imbere na kizigenza Heritier Luvumbu bazahabwa ingororano ikomeye mu birori bizabera mu Karere ka Musanze muri Hoteli ya mbere ikomeye

Abakinnyi babiri bakomeye mu ikipe ya Rayon Sports bahawe ubutumire bukomeye na Fun Club y’iyi kipe mu birori bizabera mu Karere ka Musanze.

Mu mpera z’iki cyumweru Fun Club ya Rayon Sports yitwa Ibirunga Rayon Sports Fun Club ibarizwa mu Karere ka Musanze yateguye ikirori itumira abakinnyi ba Rayon Sports barimo Hertier Luvumbu Nzinga, Willy Essomba Onana ndetse n’undi mukinnyi umwe uzava mu bakinnyi b’Abanyarwanda.

Iki kirori kizabera muri Hotel imwe ikomeye yo muri aka karere, biteganyijwe ko aba bakinnyi ba Rayon Sports bazagirana ibihe byiza n’aba bafana ba Rayon Sports. Binavugwa ko hari n’impano iyi Fun Club iteganyirije aba bakinnyi bakunzwe n’abafana benshi b’iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona uzatangira tariki ya 31 werurwe 2023, iyi kipe ikina na Police FC mu mukino uzaba utoroshye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda