Abakinnyi batandatu b’ibihangange muri Rayon Sports bashyize igitutu ku mutoza Haringingo Francis ukomeje kwima umwanya Moussa Camara akawuha Musa Esenu ushinjwa ubuswa bukomeye n’abakunzi b’iyi kipe

Abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Heritier Luvumbu Nzinga, Mitima Isaac, Mugisha Francois na Essomba Leandre Willy Onana bashyigikiye ko rutahizamu Moussa Camara yazajya ahabwa umwanya akabanza mu kibuga.

Hashize igihe havugwa ikibazo hagati ya Moussa Camara na Haringingo Francis Christian, bitewe n’uko uyu mutoza yima umwanya uyu rutahizamu kandi bigaragara ko arusha Musa Esenu ugirirwa icyizere buri munsi.

Nyuma y’uko Moussa Camara akuwe mu bakinnyi bakinnye umukino wa APR FC, akongera kwimwa amahirwe yo gukina na Gasogi United byatangiye gutera intonganya mu bafana ndetse no mu bakinnyi.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko abakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports bagiriye inama umutoza Haringingo ko akwiye kujya ahitamo Moussa Camara imbere ya Musa Esenu uhabwa umwanya agasoza umukino nta gitego abonye cyangwa ngo atange umupira uvamo igitego.

Nta gihindutse ikibazo kiri hagati ya Moussa Camara na Haringingo Francis Christian gishobora gushyirwaho akadomo bitewe n’uko ubuyobozi n’abandi bakinnyi basabye impande zombi kumvikana bagasenyera umugozi umwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda