Abakinnyi bakomeye ba Rayon Sports barangajwe imbere na Heritier Luvumbu bakomeje gutakambira ubuyobozi basaba ko mugenzi wabo akatwa umushahara nyuma yo gukora ikosa mbere gato y’umukino bahuyemo na Rutsiro FC

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara ashobora guhagarikwa ibyumweru bitatu agakatwa n’umushahara nyuma y’uko amaze igihe kinini asuzugura umutoza Haringingo Francis Christian.

Ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare mu myitozo ya nyuma Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyo mu Nzove yitegura Rutsiro FC. Ubwo umutoza Haringingo wifuzaga gupima bwa nyuma ba rutahizamu be yagabanyijemo amakipe abiri ngo akine hagati yayo abone gukora amahitamo ya nyuma.

Ubwo yatoranyaga aya makipe, Camara yashyizwe mu ya kabiri kugira ngo atsinde iya mbere ahatanire umwanya wo kuzajya mu ikipe ya mbere izerekeza i Rubavu.

Ubwo yabonaga umutoza amushyize mu ikipe ya kabiri, yagize umujinya yereka umutoza ko atishimiye icyemezo cye maze yiyambura isengeri y’imyitozo ayikubita hasi mu kibuga imbere ya bagenzi be arasohoka ajya kwicara hanze.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basabye ubuyobozi ko umukinnyi uzajya agaragaza imyitwarire mibi yajya ahanwa kugira ngo bimubere isomo, amakuru ahari ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kumufatira ibihano mu cyumweru gitaha.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe