Abakinnyi ba APR FC bamurikiwe abayobozi bashya

Chairman wa APR FC yerekanye Lt. Col Alphonse Muyango agizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho; na Capt. Deborah Muziranenge agirwa Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imari n’Imiyoborere.

Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Col (Rtd) Karasira Richard, yamurikiye abakinnyi b’iyi kipe abayobozi baherutse kuramutswa inshingano mu myanya itandukanye.

Byabaye nyuma y’imyitozo yakozwe kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024 mu gihe iyi kipe ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda ifitanye na Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu.

Tariki 13 Ukwakira, ni bwo hagiye hanze amakuru y’abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’amakipe yose ya APR haba muri Ruhago, Volleyball, Basketball na Handball mu Bagore n’Abagabo.

Izi mpinduka zahereye mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’Umupira w’Amaguru zasize Lt. Col Alphonse Muyango agizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho; Capt. Deborah Muziranenge agirwa Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imari n’Imiyoborere; mu gihe Thierry Hitimana wari umutoza wungirije yagizwe Diregiteri Tekinike ushinzwe by’umwihariko kwita ku makipe y’abato.

Aba rero ni na bo berekanwe na Chairman w’iyi Kipe, Col (Rtd) imbere y’abakinnyi bari barangije imyitozo ibanziriza iya nyuma ku kibuga cy’imyitozo kiri i Shyorongi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 kuva saa Moya Zuzuye, APR FC izakina umukino wayo wa kabiri muri Shampiyona 2024/2025 aho izaba yakiriye Gasogi United kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé.

Iyi kipe ifite ibirarane bine bitewe n’igihe yamaze iri mu mikino nyafurika ya CAF Champions League ndetse n’aho igarukiye inanirwa kuvana i Rubavu intsinzi imbere ya Etincelles; ibituma ibarizwa ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Chairman wa APR FC yerekanye Lt. Col Alphonse Muyango wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho; na Capt. Deborah Muziranenge wagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imari n’Imiyoborere!
Capt. Deborah Muziranenge wagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imari n’Imiyoborere, DAF
Lt. Col Alphonse Muyango agizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, Logistics

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda