Abakinnyi ba Addax SC ya Juvenal barashijwa kwiba dendo y’umuturage bakayirya

Abakinnyi b’ikipe ya Addax barashijwa kwiba dendo y’umuturage bakayirya,
Ibi byabereye mu kagari ka,Akinyambo, umudugudu wa Rugarama,mu karere ka Rwamagana.

Urugo ruturanye n’aho abakinnyi ba ADDAX Sports Club rurabarega kurya dendo yarwo yarariraga amagi 12.

Amakuru ducyesha umunyamakuru Oswald nuko iriya dendo yababaje cyane mama w’abana, kuko hari hashize amezi 12 bayiguze, kandi ngo umwana  wabo akaba yararezwe n’amagi yayo.

Nyir’urugo akomeza agira ati ‘Abakinnyi ba Addax baturuka muri RDC ntibagombaga kuyirebera izuba.’

Uyu muturage arasaba ko umuyobozi wa Addax Mvukiyehe Juvenal yamwishyura Dendo yariwe n’abakinnyi be.

Ubuyobozi bwa Addax ntacyo burabivugaho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda