Abakinnyi b’ ikipe imaze imyaka myinshi muri Ruhago mu Rwanda batanze ubutumwa bwihariye bwo Kwibuka29

Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964, batanze ubutumwa bwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse, muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29.

Babinyujije mu butumwa bw’amajwi n’amashusho, bafatiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aba bakinnyi ba Kiyovu Sports bifatanyije n’Abanyarwanda bose mu Kwibuka ku nshuro ya 29 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bugaragaramo abakinnyi batandukanye ba Kiyovu Sports, bayobowe na Kapiteni wabo Kimenyi Yves n’umwungirije Serumogo Ali, kimwe n’abandi bakinnyi nka Rutahizamu Mugenzi Bienvenue, Nkinzingabo Fiston, Iradukunda Bertrand ndetse n’Umunyafurika y’Epfo Riyaad Norodien.

Iyi kipe ya Kiyovu Sports, hamwe n’abakinnyi bayo, bibukije aba Sportif bose n’abakunzi bayo muri rusange gukomeza guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bagahaguruka bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na ko bamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bakinnyi banagarutse ahanini ku buryo u Rwanda rwiyubaka umunsi ku munsi, aho bavuze ko amateka rwanyuzemo ari wo murongo ukomeza ahazaza harwo, dore ko Kiyovu Sports ari imwe mu makipe yashegeshwe bikomeye n’aya mahano yagwiriye u Rwanda kuko yahitanye bamwe mu bari abanyamuryango bayo.

Bamwe mu baguye muri Jenoside bahoze ari abanyamuryango ba Kiyovu, barimo Nyirinkindi Pacifique, Kagabo Innocent,  Kanyandekwe Norbert, bakundaga kwita “Pilote”, Murenzi Innocent, wari uzwi ku izina rya “Kukuni”, Nkusi “Moro” Octatus, Rudasingwa Martin, bitaga “Kunde”, Zingiro ndetse na Mayeri wari umutoza w’abana b’iyi kipe ya Kiyovu Sports, ndetse n’abari abakunzi bayo bakomeye nka Mukimbiri Eugène, Gashagaza Gaspard, Higiro Innocent n’abandi.

Dore impamvu yagaragajwe yatumye ibiciro ku isoko byongera gutumbagira ugereranije n’ umwaka ushize wa 2022

Ikipe ya Kiyovu Sports, yashinzwe mu 1964, ni ukuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye iyi kipe imaze imyaka 30 ibayeho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda