Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura neza umukino uri mu kanya gato n’ikipe ya Police FC mu mukino wa 1/4 wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro.
Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakoranye inama ikomeye na Uwayezu Jean Fidel Perezida w’iyi kipe, ababwira ko ashaka ko batsinda ikipe ya Police FC ndetse ko abafana ngo bemeye gukora byose nta kibazo bazongera kugira.
Ibi uyu muyobozi yabivuze azaniye abakinnyi uduhimbazamusyi tw’imikino 2 bari bamaze iminsi bakina nta kintu babona ndetse Kandi amakuru ahari ngo ni uko n’umushahara w’ukwezi kwa 3 abakinnyi bamaze kuwubona bivuze ko ntakibazo gikomeye bafite.
KIGALI NEWS twamenye ko umuyobozi mushya wa Police FC yebemereye abakinnyi byose bifuze mu gihe baba batsinze ikipe ya Rayon Sports bakanayisezerera muri iki gikombe cy’Amahoro.
Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports iraza gukoresha uyu munsi nyuma y’imyitozo yanyuma bakoze ejo
Mu izamu: Hategekimana Bonheur
Ba Myugariro: Mucyo Didier Junior, Ganijuru Ellie, Ndizeye Samuel, Rwatubyaye Abdul
Abo hagati: Rafael Osaluwe, Hertier Luvumbu, Ngendahimana Eric
Ba rutahizamu: Leandre Willy Essomba Onana, Joachim Ojera, Moussa Essenu
Uyu mukino uratangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ubera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium aho kubera kuri Sitade y’i Muhanga aho wari bubere mbere. Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yatsinze ibitego 3-2 bivuze ko Police FC isabwa ibitego 2-0 ngo ibashe gukuramo Rayon Sports.