Abahanzi bahataniye ibihembo muri ‘Isango na Musika Awards’ bamaze kumenyekana

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, Radio Isango Star yamaze gutangaza abahanzi bazitabira irushanwa rya ‘Isango na Musika Awards’.

Kuri uru rotonde haragaragaraho abahanzi basanzwe bazwi cyane mu Rwanda nka Brice Melody, The Ben n’abandi.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu byitezwe ko umuhango nyirizina wo gutangaza abatsinze no gutanga ibihembo uzaba tariki 17 Ukuboza 2022 kuri Radisson Hotel i Kigali.

Urutonde rw’abahatanira ibihembo

Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Bwiza, Afrique, Jowest na Yampano.

Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist): Bwiza, Marina, Alyn Sano na Ariel Wayz.

Icyicaro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Bruce Melodie, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Christopher.

Icyiciro cy’indirimbo ihuriweho nziza (Best collabo): Nyoola ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Why ya the Ben na Diamond na Quality ya Kenny Sol na Double.

Icyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo bahize abandi (Best Video Director): Gad, Flery Nkotanyi, Eazy Cuts na Isimbi Nailla.

Icyiciro cy’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Best Audio Producers): Niz Beatz, Element, Madebeats na Santana.

Icyiciro cy’indirimbo nziza z’umwaka (Best song of the year): Inana ya Chris Eazy, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Micasa ya Christopher, Kashe ya Element na Why ya The Ben na Diamond.

Icyiciro cy’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahize abandi (Best Gospel Artists): Israel Mbonyi, Dircas na Vestine, James na Daniella hamwe na Bosco Nshuti.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga