Abagore ntibarenza iminsi ibiri bakibitse ibanga

Iyo uvuze ibanga maze ugashaka kurihuza n’igitsinagore usanga ari isi n’ijuru, ibi bivuze ko abagore ari abantu batari abo kubitswa ibanga kuko bahita barimenera inshuti zabo babyita ibanga na none,Ni kenshi umuntu azakubwira ibintu maze akagusaba kubigara ibanga ndetse hari n’igihe ubona ibintu bigusaba ko ubigira ibanga. Aha ku bagore birabavuna cyane kuba babika ibanga.

Abenshi babashinja kuvuga ntibidakenewe gusa ubushakashatsi bwaje kugaragaza ko burya muri kamere y’abagore batifitemo agace ko kuba babika ibanga, Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batazi ibyo kubika ibanga kandi n’ababishoboye ntibashobora kurenza iminsi 2 n’iminota 15 bataramena ibanga babikijwe.

Kubera impaka ndende muri rubanda ku bijyanye no kubika ibanga ku bagore, byatumye impuguke ziyobowe na Michael Cox bakora ubushakashatsi ku gihe abagore bashobora kuba babika ibanga batari barimena.Hamwe n’itsinda rye, impuguke Michael Cox yakoreye ubu bushakashatsi mu Bwongereza maze bugaragaza ko abagore muri rusange babika ibanga nibura mu minsi ibiri n’iminota 15 [ni ukuvuga amasaha 48 n’iminota cumi n’itanu] gusa.

Mu gukora ubu bushakashatsi, Michael Cox yifashishije abagore 3,000 bari hagati y’imyaka 18 na 65.Mu bisubizo yakuye muri abo bantu yabukoreyeho, byaje byerekana ko abagore bane ku icumi badashobora kubika ibanga uko byagenda kose.

Telegraph ivuga ko abarenga icya kabiri mu bakoreweho ubu bushakashatsi bashyize mu majwi kunywa inzoga nk’impamvu nyamukuru ibatera kuvuga cyane, ni mu gihe bibiri bya gatatu bemeye ko bafite ingeso bisanganiwe yo kutabika ibanga naho bitatu bya kane bashimangira ko bazi kubika ibanga .Byagaragaye ko byibuza amabanga atatu abitswa umugore mu cyumweru, rimwe muri yo aribwira umuntu umwe mu bo babana cyangwa mu nshuti ze za hafi.

Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abagore bakoreweho ubushakashatsi bemeza ko bamena ibanga kugirango bumve baruhutse. Ariko bibiri bya gatatu bamara kumena ibanga umutima ugatangira kubashinja.

Related posts

Batunguwe! Umukobwa yihaye intego yo kuryamana n’ umukunnyi muri buri kipe yo mu Bwongereza,amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu, 17 nibo babura

Umugabo yatunguye benshi nyuma yo kurya Miliyoni 15 mu mukino wa mahirwe ahita akora igikorwa kidasanzwe mu rusengero

Byagenze gute kugira ngo umubyeyi w’i Nyabihu abyariye mu cyumba cy’itora