Abafana ba Rayon Sports bongeye gukuka umutima nyuma yo kumenya igihe umuzamu Hakizimana Adolphe azamara adakandagira mu kibuga nyuma yo kuvunikira ku mukino banganyijemo na AS Kigali

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Adolphe ashobora kuzamara hanze y’ikibuga amezi akabakaba abiri nyuma yo kugira imvune yatumye asohoka mu kibuga igitaraganya.

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023 nibwo Hakizimana Adolphe yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino Hakizimana Adolphe yasohotse mu kibuga yavunitse ku munota wa 70 w’umukino maze ahita asimburwa na Hategekimana Bonheur usanzwe ari umuzamu wa kabiri.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Hakizimana Adolphe ashobora kuzamara ukwezi kurenga adakandagira mu kibuga, ibi bikaba bishobora guteza ikibazo mu izamu ry’iyi kipe.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ku murongo wa Telefone ariko ntabwo yigeze yitaba ndetse n’ubutumwa twamwandikiye ntabwo yigeze abusubiza ngo atubwire niba koko Hakizimana Adolphe azamara hafi amezi abiri adakina.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda