Abafana ba APR FC na Rayon Sports bajyanye ingoma na Vuvuzera kuri sitade birangira batazivugije, ibyaranze umukino aya makipe yanganyijemo

Ku isaha yi saa 15h00 kuri sitade ya Kigali Pele, Ikipe ya APR FC yahakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda amakipe yombi umukino urangira agabanye amanota.

Ni umukino wari washyushye mbere y’uko uba cyane ko buri mufana yikomangaga ku gatuza agaragaza impamvu ziri butume ikipe ye yitwara neza.

Umukino mbere y’uko utangira hafashwe umunota wo kwibuka Mike Feller ukomoka mu gihugu cy’Ubudage witabye Imana, akaba yari umukunzi w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Umusifuzi yatangije umukino amakipe yombi atangira asatira ndetse anatanga ikizere ko ibitego bishobora kuza kuboneka. Mu minota 5 ya mbere Rayon Sports yabonyemo igitego cya Esenu ariko umusifuzi avuga ko yaraririye. Muri iyo minota ndetse habonetsemo Koroneri eshanu.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko igitego kiba ikibura igice cya mbere kirangira ari ubusa kubundi.

Abafana bagumanye ikizere ko igice cya Kabiri kiribuze kuba kiza kurushaho. Igice cya Kabiri cyatangiye amakipe yombi agaruka asatira nk’uko byari bimeze mu gice cya mbere ariko igitego kirabura. Abatoza bakoze impinduka zitandukanye ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga. Umukino urangira ari ubusa k’ubusa.

Nyuma y’umukino abafana ba makipe yombi batashye bikomanga ku gatuza bavuga ko ikipe ibacitse. wari umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ku mpande zombi.

Nyuma yo kunanirwa gutsinda Rayon Sports mu mikino 4 yikurikiranya, Ubu APR FC ikomeje agahigo ko kudatsindwa umukino muri shampiyona y’uyu mwaka.

Kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona APR FC ifite amanota 18 mu mikino 8 imaze gukina ikaba iri ku mwanya wa 2. Rayon sports yo iri kumwanya wa 7 n’amanota 13.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe