Fiston Mayele yambuye APR FC umugati, imibare yerekeza mu matsinda izamo ibihekane [AMAFOTO]

Pavelh Ndzila akuramo umupira wa Kalala Mayele

APR FC yanganyije na FC Pyramids yo mu Misiri igitego 1-1 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri ry’Imikino Nyafurika ihuza amakipe yahize ayandi imbere muri za Shampiyona z’Ibihugu byayo, CAF Champions League ya 2024/2025.

KURIKIRA UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA!

90+4′ Umusifuzi w’Umunya-Ghana, Daniel Nii Laryea ahushye mu ifirimbi bwa nyuma, umukino urangira ari igitego 1-1.

90+4′ Victor Maboma agerageje kwakira umupira yari ahawe mu kirere, ariko myugariro, Mahmoud Marei Abdelfadil Sharafeldin arawumutanga.

90+3′ Pyramids iri kurusha APR FC guhererekanya cyane.

90+2′ Umukino wagabanyije umuvuduko, ndetse n’abafana muri Stade Amahoro bagabanyije umurindi batangiranye.

90′ Hongereweho iminota ine.

89′ Mugisha Gilbert na Seidu Dauda Yussif basimbuwe na Tuyisenge Arsene na Niyibizi Ramadhan

82′ GOOAAALL Pyramids

Fiston Kalala Mayele yishyuriye Pyramids ku mupira wari uturutse muri koruneri yari izamuwe na Mohamed Chidi, biba 1-1.

76′ Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo basimburwa na Victor Mbaoma Chukwuemeka na Richmons Nii Lamptey.

74′ Ramadan Sobhi utari wakundiwe n;uyu mukino yasohotse mu kibuga mu mpinduka ebyiri umutoza Krunoslav Jurcic akoze.

73′ Lamaine Bah akoreye ikosa Toure, coup franc iterwa na Mohamed Chibi ariko umupira unyura ku ruhande gato y’izamu.

72′ Mostafa Mohamed ashyize muri koruneri umupira yari ahanganiye na Claude Niyomugabo, nubwo iyo koruneri nta cyo yatanze.

70′ Seidu Dauda acomekeye Mmamdou Sy, na we n’ubwenge bwinshi agerageza gucika Mohanad Mostafa ariko birangira bamuviriyeho inda imwe.

68′ Ramadan Sobhi asimbuwe na Mohamed Reda ku ruhande rwa Pyramids.

64′ Taddeo Lwanga asimbuwe na Alioum Souane.

62′ Mugisha Gilbert acomokanye ba myugariro ba Pyramids, ateye umupira unyura hejuru y’izamu.

59′ Lamine Bah agarutse mu kibuga umukino urakomeza.

58′ Mahamadou Lamine Bah aryamye hasi, ahise ajyanwa hanze y’ikibuga kwitabwaho n’abanganga.

57′ Pyramids yakije umuriro irasha kwishyura ariko, myugariro Yunussu na Clement bahagaze neza mu bwugarizi.

50′ Umurindi w’abafana ni wose muri Stade Nationale Amahoro.

49′ GOOOOAAAL APR FC

Mahamadou Lamine Bah acenze yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Pyramids, arekuye ishoti myugariro Mohamed Chibi aritsinda.

Lamine Bah atumye Mohamed Chibi yitsinda

46′ Ramadhan Sobhi ashyizwe ariko ikosa ntiryagira icyo ribyara.

45′ Umusifuzi, Daniel Laryea atangijeku mugaragaro igice cya kabri, Mamadou Sy aba ari we ukora ku mupira wa mbere.

42+2′ Umusifuzi Daniel Nii Laryea ahushye mu ifirimbi yerekana ko igice cya mbere kirangiye, amakipe yombi akinganya 0-0.

45+1′ Lamine Bah na Mugisha Gilbert barahererekanyije neza mu kibuga hagati, Gilbert atangije igitero bamutanga umupira.

45′ Hongereweho iminota 2, amakipe yombi aracyanganya 0-0.

38′ Niyomugabo Claude azamuye umupira nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi ba APR FC, Mamadou Sy uramusumba, Ruboneka awuteresheje ikibuno ufatwa neza na El Shenawy.

36′ Karim Ramadan na Fiston Mayele bakinanye neza imbere y’izamu, ariko Yunussu akuraho umupira n’umutwe.

35′ Dauda Yussif ateye igiti cy’izamu n’ishoti riremereye cyane amaze gucenga ba myugariro ba Pyramids.

33′ Dauda na Lamine Bah bahererekanyije neza, ariko bakorerwa amakosa bataragera kure.

31′ Mostafa Mohamed Fathi yinjiye mu rubuga rwa APR arekura ishoti riremereye, Umunyezamu, Pavelh Ndzila awukuramo bimusabye inshuro ebyiri.

29′ Taddeo Lwanga akoreye Ramadhan Sobhi ikosa mu kibuga hagati, Abanya-Misiri barihana bakomeza guhererekanya umupira.

27′ Mugisha Gilbert yirukankanye myugariroMohamed Sharaf Edin, ahita ashyira umupira muri koruneri, iterwa na Ruboneka ntiyagira icyo itanga.

25′ Ruboneka ahannye Coup Franc ariko yoherezwa muri koruheri na ba myugariro ba Pyramids, itewe umunyezamu awutera ibipfunsi.

24′ Ramadhan Sobhi akoreye Taddeo Lwanga ikosa, yerekwa ikarita y’umuhondo.

23′ Byirindiro Gilbert azamuye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, gusa Mamadou Sy agerageje gutera n’umutwe umupira ufatwa n’umunyezamu.

21′ Ruboneka Jean Bosco acenze abo hagati, arekura ishoti riremereye cyane, ariko umunyezamu El Shenawy arwana na ryo akuzamo umupira ibipfunsi.

Ingabo na zo zaje gushyigikira APR FC!

19′ Byiringiro Gilbert uri kugaragaza umuhate mwinshi acenze Abanya-Misiri mu kibuga hagati bahita bamukorera ikosa, ritagize kinini ribyara kitari ukurengera ku ruhande rwa Mugisha Gilbert.

17′ Umunyezamu Pavelh Ndzila ananiwe gufata neza umupira, Fiston Mayele agerageje gusobyamo Yunussu aratabara!

16′ Pyramids iri gukina ishaka kubaka ariko ihereye inyuma ku munyezamu, ariko APR FC ikayima icyuho hagati mu kibuga.

15′ Mostafa Mohamed yinjiriye ku ruhande rw’ibumoso, ariko umusifuzi wo ku ruhande yanzura ko yari yaraririye.

14′ APR FC binyuze muri Lwanga, Lamine Bah na Dauda bari guhererekanya nk’abashaka kugira icyo barema.

12′ Seidu Dauda ari guhabwa akazi n’abakinnyi ba Pyramids bafite umuvuno wo guhererekanya hagati mu kibuga.

9′ Mamadou Sy agonganye n’umunyezamu El Shenawy ariko nyuma y’amasegonda make ahita ahaguruka!

8′ Ibrahim Toure na Mohamed Chibi bagerageje guherekenya neza ariko Byiringiro Gilbert awukuraho.

7′ Mamadou Sy yinjiye mu rubuga rw’amahina ariko ba myugariro bamubera ibamba.

5′ Fiston Kalala Mayele ashyizwe hasi umusifuzi Daniel Laryea atanga “Coup Franc” ariko ntigize icyo ibyara!

4′ Ruboneka ateye koruneri ariko umunyezamu El Shenawy awutera ibipfunzi ubvamo.

3′ Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert barahererekanyije neza, umupira uhita ushyirwa muri koruneri n’abakinnyi ba Pyramids.

1′ Fiston Kalala Mayele ni we ukoze ku mupira bwa mbere atangira ahererekanya na bagenzi be.

6h00′ Umusifuzi , Daniel Nii Ayi Laryea atangije umukino.

5h59′ Abakinnyi ba APR FC basuhuje abafana, na bo babakirana amashyi menshi cyane.

5h59′ Hafashwe umunota umwe wo kwibuka uwahoze ari umutoza Pyramids!

5h57′ Amakipe yombi ari gufata amafoto!

5h56′ Abakinnyi ba FC Pyramids bari gusuhuza aba APR FC nk’ikipe basuye!

5h56′ Umurindi w’abafana n’amajwi arenga ni yo bakirije amakipe yombi!

5h55′ Amakipe yombi yinjiye mu kibuga mu ntirimbo yubahiriza imikino nyafurika!

5h40′ Abakinnyi ba Pyramids na bo basubiye mu rwambariro!

5h35′ Abakinnyi ba APR FC basubiye mu rwambariro. Hagati aho aba FC Pyramids baracyakora ku mupira mu kibuga.

5h20′ Abafana ba APR FC n’umushyushyarugamba, MC Brian bari mu birori bitangaje. Hgati aho Ingabo z’Igihugu zaje gushyigikira APR FC aho bicaye mu gice cy’130, 131 ndetse n’132!

5h15′ Abakinnyi ba Pyramids FC basohotse mu rwandariro na bo baje kwishyushya!

5h10′ Abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu basohotse mu rwambariro, aho baje kwishyushya, bakora imyitozo itandukanye!

Ni umukino abenshi bavuga ko uje uri mu ishusho nshya. Aya makipe si ubwa mbere agiye guhura kuko n’umwaka ushize w’imikino yahuriye ku rwego nk’uru birangira FC Pyramids isezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

Uyu mukino warakaniwe cyane, aho abafana ba APR FC bavuga ko iyi kipe byanze bikunze igomba kwinjira mu matsinda amaze kuba intero akaba n’inyikirizo muri iyi kipe yambara Umukara n’Umweru.

Amateka ya APR FC mu marushanwa ya CAF Champions League

Nubwo muri ibi bihe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda isa n’iyabaye insina ngufi muri aya marushanwa, si ko byahoze. Muri 2003/2004 ubwo CAF Champions League yitwaga “African Winners Cup”, Nyamukandagira Mu Kibuga Kikarasa Imitutu yageze muri ½, aho yasabwaga gusezerera ikipe imwe ngo igere ku mukino wa nyuma.

Kugera n’ubu harakibazwa ibanga APR FC ya 2003 yagendanye kugeza ubwo igera muri 1/2 cya “African Cup winners” cup ½. Icyo gihe APR FC yabigezeho itsinze Zamalek na yo yo mu Misiri ibitego 4-1 muri Stade Amahoro.

Muri 1/16 yahuye na US Kenya iyitsindira i Nairobi ibitego 2-1, bageze i Kigali iyinyagira ibitego 8-0; bityo iyisezera ku giteranyo cy’ibitego 10-1. Muri 1/8 muri Stade Amahoro APR FC yatsinze Etoile du Congo ibitego 3-0, iyisubirira iwayo 2-1. Muri 1/4 iyi Kipe yambara Umukara n’Umweru yasezereye Asante Kotoko yo muri Ghana ku gitego cyo hanze, kuko umukino ubanza wabereye mu murwa mukuru, Accra abasore b’i Kumasi batsinze APR ibitego 2-1; ariko bageze i Kigali APR ishyiramo 1-0 iyisezerera ityo.

Bimwe by’urushyize kera ruhinyuza intwari, APR yaje gusezerwa na Julius Berger [JB] mo muri Nigeria kuri ubu isigaye yitwa Bridge FC, aho yayitsindiye iwayo ibitego 3-0, bageze i Kigali APR FC iburaho 1 ngo yishyure umwenda kuko yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino wakinwe tariki 18 Ukwakira 2003 muri Stade Nationale Amahoro.

APR FC ya 2003 yavunaga umuheha ikongerwa ibiri by’umwihariko ku mikino yabaga yakiriye i Kigali!

Amateka ya Pyramids muri CAF Champions League

Iyi kipe y’Abanya-Misiri yashinzwe muri 2008 ishingirwa ahitwa Beni Seuf. Ishingwa yitwaga Al Assiouty Sport izamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri muri 2014 gusa ntiyahatinda kuko yahise yongera ikamanuka mu cyiciro cya kabiri, yongeye kuzamuka muri 2017.

Gusa mu myaka itatu ishize [2021-22, 2022-23, 2023-24], Pyramids FC yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona, yitabira CAF Confederations Cup inshuro ebyiri hose iviramo muri 1/4 ndetse yitabira CAF Champions League umwaka ushije gusa iviramo mu matsinda; igihe gito itsinze APR FC.

Kuri iyi nshuro FC Pyramids yageze muri iri jinjora imaze gusezera JKU yo muri Zanzibar iyinyagiye ibitego 9-1, aho yabanje kuyitsindira iwayo ibitego 6-0 bya Mayele [8′], El Karti [13′] Lasheen [25′, 55′], Adel [31′] na Mohamed [87′]. Mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri warangiye itsinze 3-1; bya Saber [54′] El Gabbas [70′] na Lakay [74′].

Abakinnyi bo kwitondera ku ruhande rwa APR FC

Abakinnyi bayobowe na Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco ni bo batanze intsinzi ubwo APR FC yasezereraga Azam FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1; aba na n’ubu ni abo kwitega. Mugisha na Ruboneka b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ni bo basangiye ibitego 3 rukumbi byinjijwe mu mazamu ya Stade Amahoro kuva yavugururwa mu bwiza no mu bunini igahabwa ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 45 bicaye neza.

Abandi ni rutahizamu w’Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy, n’Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati, Seidu Dauda Yussif bitwaye neza mu mikino yose iyi kipe yakinnye.

Abakinnyi bo kwitondera ku ruhande rwa FC Pyramids

Mustafa Faty wayitsindiye ibitego 4 wenyine mu mukino wa 6-1 i Caïro ni umwe mu barangaje abanda imbere mu bo kwitondera, Hari kandi n’Umunye-Congo, Fiston Kalala Mayele wabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Misiri, akaba anafite ibitego 7 mu mikino 6 aherutse gukina haba muri Pyramids ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Congo, Les Leopards.

Uretse aba, hari Umukinnyi ubanza mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu ya Misiri “Les Pharaohs” witwa Mohamed Chibi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Abakinnyi badahari ku mpande zombi

Mu bakinnyi FC Pyramids yahagurukanye, ntibarimo Ibrahim Adel ukina mu kibuga hagati washwanye n’ikipe kuko yanze kumurekura ngo ajye gukina i Burayi mu gihe yifuzwaga n’amakipe nka Ipswich Town na Leicester City zo mu Bwongereza na Getafe yo muri Spain.

Hari kandi Ahmed Faty ukina nka myugariro ndetse na Mohamed Reda Bobo ukina mu kibuga hagati bo bagize ikibazo cy’ibyangombwa na Walidi El Karti.

Abasifuzi basifura uyu mukino

Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea ni we uba atamiye ifirimbi nk’umusifuzi mukuru muri uyu mukino, aho yunganirwa na bene wabo bo muri Ghana, Kwasi Acheampong BROBBEY na Seth Abletor nk’abasifuzi b’igitambaro na Charle Benle BULU w’umusifuzi wa kane; mu gihe Umunya-Ouganda, Mike Letti ari we komiseri; naho Umunya-Somalie, Ali Mohammed Ahmed akaba ashinzwe kubagenzura.

Abakinnyi 11 Darko Novic wa APR FC ashobora kubanza mu kibuga

Mu izamu: Pavelh Nzila;

Ba Myugariro: Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, na Byiringiro Gilbert;

Abo hagati: Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mahamadou Lamine Bah

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy!

Abakinnyi 11 ba FC Pyramids babanje mu kibuga

Mu izamu: Ahmed Naser El-Shenawy;

Ba Myugariro: Mohamed Chibi, Mohamed Sharaf Eldin, Mahmoud Abdelfadil Sharafeldin, Ahmed Saad, na Karim Hafez;

Abakina hagati mu kibuga: Ibrahim Blati Toure, Ramadhan Sobhi Ramadhan Ahmed, na Mohanad Mostafa Ahmed Abdelmonem;

Ba rutahizamu: Mostafa Mohamed Fathi Abdelhamid Mohamed na Fiston Kalala Mayele!

Lamine Bah atumye Mohamed yitsinda
Uko APR FC yishimiye igitego
Pavelh Ndzila akuramo umupira wa Kalala Mayele

Ruboneka ahanganye n’abarimo Fiston Mayele
Gilbert Byiringiro yitwaye neza mu gice cya mbere
Abakinnyi basuhuzanya!
Ababanje ku ntebe y’abasimbura ku ruhande rwa APR FC!
Ingabo na zo zitabiriye uyu
mukino !
Abafana muri Stade Morale iri hejuru!
Abafana babukereye!
Abafana ba APR FC biyemeje gusezerera Pyramids!
Abafana bari kugera kuri Stade ku bwinshi!
Abafana batangiye kugera ku kibuga mbereho amasaha atanu ngo umukino utangire!
Abafana ba APR babaye urufunguzo kugira ngo isezerere AZAM FC!Stade Amahoro yahoze ari urugo APR FC yakuragaho umusaruro mwiza!
Uko Nshimiyimana Yunussu yageze ku kibuga!
Mahamadou Lamine Bah agera ku kibuga!
Mugisha Gilbert
Ruboneka Jean Bosco
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga!
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa FC Pyramids!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda