Ni umucungamutungo akanamurika imideli! Ibidasanzwe kuri Daniel Nii Ayi uzasifura umukino wa APR FC na Pyramids

Daniel Nii Ayi Laryea uzasifura umukino APR FC izakiramo FC Pyramids!

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ryatangaje ko Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi, azaba ayoboye bagenzi be ku mukino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izaba yakiriyemo FC Pyramids yo mu Misiri kuri uyu wa Gatandatu.

Uzaba ari umukino wo mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora rya CAF Champions League y’uyu mwaka, aho umukino ubanza uzabera muri Stade Nationale Amahoro, i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu murwa mukuru, Cairo wa Misiri.

Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea ni we uzaba atamiye ifirimbi nk’umusifuzi mukuru muri uyu mukino, aho azaba yunganirwa na bene wabo bo muri Ghana, Kwasi Acheampong BROBBEY na Seth Abletor nk’abasifuzi b’igitambaro na Charle Benle BULU uzaba ari umusifuzi wa kane; mu gihe Umunya-Ouganda, Mike Letti azaba ari komiseri; naho Umunya-Somalie, Ali Mohammed Ahmed azaba ashinzwe kubagenzura.

Umusifuzi w’Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea yavutse mu 1987. Ku myaka 17 ni bwo yatangiye gusifura mu byiciro byo hasi imbere muri Ghana.

Mu 2012 yayoboye umukino wa mbere wa Shampiyona ya Ghana mu Cyiciro cya Mbere ubwo Medeama yakinaga na Berekum Chelsea; ni mu gihe yagiye ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga mu 2014.

Daniel Nii Ayi Laryea Ageze muri kaminuza yize icungamutungo ariko nubwo atabigize umwuga ajya yifata amafoto nk’aya banyamideli ashyira kuri Instagram ye.

Nii Laryea kandi, mu Ugushyingo 2020 yasifuye umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2021 Cap Vert inganya n’u Rwanda 0-0 mu murwa mukuru Praia.

Daniel Nii rero ku wa Gtandatu tariki 14 Nzeri 2024, araba ahagaze mu kibuga hagati ubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izaba yakiriye FC Pyramids yo mu Misiri kuva saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba muri Stade Nationale, Amahoro.

Daniel Nii Ayi Laryea uzasifura umukino APR FC izakiramo FC Pyramids!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda