Agakino kiswe “Twese Inyuma y’Amavubi” kahatirije abarimo Yolande Makolo, Amb. Nduhungirehe, The Ben, Melodie na Miss Jolly kureba umukino u Rwanda rwakiramo Nigeria

y

Mu gihe impumeko y’umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakiramo “Kagoma z’Ikirenga za” Nigeria ikomeje gukwira hose, “Challenge” ya Twese Inyuma y’Amavubi yifashishijwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’ibyamamare bitandukanye gukora ubukangurambaga bushishikarizanya gukurikira uyu mukino.

Ni umukino wa kabiri wo mu Itsinda rya kane, aho Amavubi aheruste kungana na Libye iwayo igitego 1-1, agomba kwisobanura na Kagoma za Nigeria kuri Stade Nationale Amahoro mu mukino utangira saa Cyenda Zuzuye z’Amanywa.

Mu gihe rero habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo uyu mukino ube, ibyamamare bitandukanye n’abavuga rikumvikana bagiye bagaragaza ko baza kwitabira uyu mukino binyuze mu gisa nk’umukino “Challenge”, aho bari guhana umukoro wo kuzahaba mu cyiswe “#TweseInyumay’AmavubiChallenge.”

Byatangiye kuri uyu wa Mbere aho abanyamakuru Rugaju Reagan na Musangamfura Christian Di Lorenzo bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itagazamukuru batumiraga abantu batandukanye. Ku ikubitiro batumiye Captain Ian Kagame n’abandi.

Nyuma y’aho ubu bukangurambaga bwakomereje ku rukuta rwa X. Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yanditse kuri X ati “Ejo Amavubi azakira Kagoma za Nigeria muri Stade Amahoro, ntumiye Alain Mukuralinda, Nathalie Munya [Uyobora Kaminuza ya Kepler mu Rwanda], Amb. Olivier Nduhungirehe, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima ngo bazaze kwifatanya natwe mu gushyigikira Amavubi yacu.”

The Ben we yaranditse ati “Ntumiye Miss Jolly na Israel Mbonyi”. Bidatinze Miss Jolly yahise amusubiza ati “Agakino ndakemeye!”. N’abandi byakomeje muri uwo mujyo.

Kugera ubu, abayobozi mu nzego za Leta bamaze kwemera ko baza gukurikira uyu mukino barimo Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda; Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali,  na Emma Claudine Ntirenganya.

Mu cyiciro cy’abahanzi n’ibyamamare, barimo Bruce Melodie, The Ben, Bwiza ndetse n’abandi nka Mutesi Jolly na Miss Pamella na bo bemeye ko barakurikirana umukino w’Amavubi. Hari kandi n’abanyamakuru barimo Musangamfura Christian Di Lorenzo watumiwe na Yoalande Makolo, Nzeyimana Luckman, Ingabire Egidie Bibio bakorera RBA ndetse n’Umushoramari Munyakazi Sadate na bo bamaze kwemera ko baza kuba bari i nyuma y’Amavubi akina na Nigeria kuri uyu wa Kabiri kuva 15h00.

Agakino kiswe “Twese Inyuma y’Amavubi” kahatirije abarimo Yolande Makolo, Amb. Nduhungirehe, The Ben, Melodie na Miss Jolly kureba umukino u Rwanda rwakiramo Nigeria

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya