Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

America: Yafunguwe agizwe umwere nyuma yo kumara imyaka 34 afunze muri 400 yari yakatiwe

Muri America haravugwa inkuru y’umugabo witwa Sidney wafunguwe agizwe umwere n’urukikiko nyuma yo kumara imyaka 34 muri gereza mu myaka 400 yari yakatiwe azira kuba yaratwaye abajura mu gihe bari bamaze kwiba. Aha hari mu mwaka w’1988 urukiko rukaba ruvuga ko nyuma rwaje gusuzuma neza yararenganye ahita agirwa umwere arataha.

Amakuru avuga ko nyuma yo gukora iperereza baje gusanga baramurenganyije kuko habayeho kwitiranya imodoka yari itwaye ibyo bisambo ndetse n’imodoka ya Sidney.

Tariki ya 13 Werurwe 2023 nibwo urukiko rwamugize umwere rutegeka ko agomba guhita arekurwa agataha.

Ubwo yatabwaga muriyombi mu 1988 umwaka ukurikiyeho mu 1989 yahise aburanishwa  icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka  825 ariko mu bushishozi bw’urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 400.

Sidney yasohotse muri gereza amaze gukora imyaka 34, ubwo yasohokaga  yavuze ko nta rwango yagirira abamwifurizaga kuzagwa muri Gereza.

 

Related posts