Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Amaze imyaka itanu(5) atwite inda itavuka|abaganga bamubwiye amagambo akomeye ,Ntazi ikiri mu nda ye BIRABABAJE.

Jane umaze imyaka myinshi atwite inda itavuka|abaganga bamubwiye amagambo akomeye bimutera ubwoba.

Iyi ni inkuru ishingiye kuri Uyu mubyeyi w ’imyaka 40 witwa Jane,kuva mu myaka itanu ishize yarwaye indwara itarigeze isobanuka .

Nkuko bigaragara neza ku mashusho yakomeje gucicikana kumbuga nkoranyambaga,Uyu mugore waganiriye na Afrimax Tv kuri channel yabo ya Youtube, avuga ko ubuzima bwe bwari bwiza ndetse n’umugabo we amukunda bihebuje ari naho ibintu byaje guhinda bibi cyane.

Ati umugabo wanjye yarankundaga kugeza umunsi umwe yabyutse akumva ikintu kimuremereye mu nda ariko ntamenye icyo ari cyo.

Jane akimara kumva icyo kintu kidasanzwe mu nda ye ,nubwo atamenye icyoricyo ariko yatangiye kwibwira ko yasamye ndetse akaba atwite ari nayo mpamvu yumva ibidasanzwe mu nda ye.Uyu mugore yaranezerewe cyane ndetse atangira kubwira umugabo we ko atwite.Inda ye yaje kumubera ibindi bindi kuko iminsi yabaye amezi ,nayo aba imyaka kugeza magingo aya imyaka ibaye itanu yose ataramenya ikiri mu nda ye kuburyo nawe byamushobeye.

Uyu munyarwandakazi yarategereje ko yabyara araheba ,ajya kwa muganga baramutsembera, bamubwira ko adatwite ,ndetse bamubwira ko afite uburwayi bukomeye mu nda ye.Kuva icyo gihe abaganga benshi bamugezeho ariko ntanumwe wamenye uburwayi afite.

Bamwe mu baturanyi be nbavuga ko ibi bishobora kuba ari amahumane cyangwa akaba yararozwe nabagizi ba nabi.

Kuri ubu jane arasaba abagira neza ko bamufasha nibura bakamufasha kubona ibya ,mu tunga we numuryango we kukobabayeho mu buzima bubi cyane.

Jane kuri ubu abayeho mu buzima bubi cyane kuko kubera iyi nda avuga ko ituma atabona uko yakwikorera uturimo two murugo cyangwa utundi twamuhesha amafaranga akabasha gutunga umuryango.

Related posts