Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi y’uRwanda yakaniye Gutsinda Mozambique,Kagere Meddie Azanye ibitego mu Maguru.

Kuri ubu Abakinnyi babiri bakina hanze Kagere Meddie ukina muri Tanzania na Rafael York ukina muri Sweden bakoranye imyitozo ya mbere n’abandi bakinnyi bitegura umukino wa Mozambique basezeranya abanyarwanda insinzi.

Mu myitozo ibanziriza iya nyuma yabaye kuri uyu munsi ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns kitwa “CHLOORKOP”, aho kugeza ubu abakinnyi bose bahamagawe bayitabiriye.

Mu bakinnyi bari bategerejwe bari batarahagera barimo Rafael York ukina muri AFC Eskilstuna yo muri Sweden aho akina nk’umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu ndetse na rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania.

Kuri ubu umwuka umeze neza mu bakinnyi aho bitegura gucakirana na Mozambique ku munsi wejo umukino uzaba ku isaha ya 18h00′

Urutonde rw’abakinnyi 23 beri muri Afurika y’Epfo:

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).

Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).

Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).

Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC).

Abanyarwanda benshi banyotewe ninsinzi yamaze kuba umugani ku ikipe y’igihugu Amavubi benshi bakaba bibaza niba kuri iyi nshuro u Rwanda ruratahukana insinzi.

Related posts