Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yashyizwe mu itsinda rya Kane [D], yongeye guhuriramo n’Amakipe y’Ibihugu bya Nigeria batazira “Kagoma” n’iya Bénin “Ibitarangwe” bamaze inshuro eshatu batomborana.
Ni ibikubiye muri tombora y’amatssinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 yabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri studio za Super Sports ahari intumwa z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF ifite icyicaro i Cairo, mu murwa mukuru w’Igihugu cya Misiri.
Ni tombora yasize u Rwanda rwisanze mu itsinda D aho ruri kumwe n’igihugu cya Bénin na Nigeria biri kumwe no mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
U Rwanda rwari ruri mu gakangara ka Kane na none hamwe n’ibihugu bya Tchad, Eswatini, Liberia, Sudani y’Epfo, Centrafrique, Niger, Gambie, u Burundi, Éthiopie, Botswana na Lesotho.
Tombora ikaba yabaye maze u Rwanda rwisanga mu itsinda D aho ruri kumwe na Bénin, Libie na Nigeria.
Amakipe yose akubiye mu matsinda 12, aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 4 aho muri buri tsinda hazajya hazamuka amakipe 2 akaba ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizibera muri Maroc.
Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi iheruka muri iri rushanwa mu 2004, kuva icyo gihe yakoze ibishoboka byose ngo isubireyo ariko ntibirakunda. Ni u Rwanda ariko hagati aho ruyoboye Itsinda mu guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique muri 2026.