Amavubi yihagazeho aha ibyishimo abanyarwanda!

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 nibwo kuri Orlando Stadium yo muri Afurika Y’ Epfo habereye umukino w’ umunsi wa 8 mu Itsinda C mu gushaka itike y’ igikombe cy’Isi.Umukino waje kurangira ikipe ya Mavubi atsinze igitego 1_0 bwa Zimbabwe cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Amavubi yagiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Nigeria 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.Mu gice cya mbere Amavubi yagerageje gusatira ishaka igitego igenda ibona amahirwe atandukanye ndetse biza kuyiha igitego ku munota wa 40 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Hari ku mupira w’umuterekano watewe na Kwizera Jojea maze bawukuraho usanga Mugisha Gilbert watereye ishoti rikomeye nko muri metero 32 maze umupira uyoboka mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yagiye akora impinduka zitandukanye nka Gitego Arthur yasimbuye Biramahire Abeddy, Ngwabije Bryan Clovis na Ishimwe Anicet bajya mu mwanya wa Bizimana Djihad na Kwizera Jojea.Muri iki gice Zimbabwe ni yo yihariye umukino, wabonaga Amavubi yasubiye inyuma mu mikinire, ahubwo yarwanaga no kurinda igitego yatsinze. Umukino warangiye ari 1-0.

 

Ubwo aya makipe yaherukaga guhura byarangiye Ari ubusa ku busa ni umukino wabereye mu Karere ka Huye.

Abanyarwanda bose bishimiye iyi ntsinzi kuko bari bakumbuye ko ikipe y’ igihugu ibona amanota.kuri ubu Afurika y’Epfo ifite 16, Amavubi 12, Benin 11, Nigeria 10, Lesotho 6 na Zimbabwe ifite 4.