Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ikubutse i Durban muri Afurika y’Epfo yageze i Kigali mu Rwanda yakiranwa ubwuzu n’abafana bari baje kuyisanganira ku Kibuga cy’Indege i Kanombe maze abakinnyi ibyishimo birabasaga.
Ahagana mu masaha ya saa Tatu z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru mu Bagabo yari ikubutse muri Afurika y’Epfo aho yatsindiye “Ingona” za Lesotho igitego 1-0 maze yerekwa urukundo rutangaje.
Abagize Ikipe y’Igihugu basanze abo kubakira biteguye neza bafite indabo ndetse banabaririmbira indirimbo z’umutsindo. Izirimo “Intsinzi Bana B’u Rwanda” ya Mariya Yohana, “Tsinda we Batsinde we”, Twambariye gutsinda twararahiye”, iza Alain Mukurarinda n’izindi nyinshi zaririmbwe.
Muri rusange, byari ibyishimo bitagira umupaka ndetse abakinnyi barimo Kwizera Jojea utarakunze kugera mu gihugu; Umunyezamu, Ntwari Fiacre, Kapiteni, Djihad Bizimana n’abandi benshi bashimishijwe n’uko bakiriwe.
Ni nyuma y’urugendo rutari rugufi aho Ikipe y’Igihugu yahagurutse i Durban saa Tatu n’iminota 45, yerekeze i Johannesburg mu rugendo rw’isaha n’iminota 10.
Abayigize bahamaze amasaha atanu n’iminota 50, bahava na RwandAir yahagurutse kuri OR Tambo International Airport mu murwa w’Ubucuruzi, Johannesburg wa Afurika y’Epfo saa Kumi n’iminota 50, bakora urugendo rw’amasaha ane berekeza i Kigali.
Jojea Kwizera watsinze igitego cy’Amavubi byari byabanje gutangazwa ko atanyura i Kigali, na we yazanye na bagenzi be aho guhita asubira muri Amerika, Gusa ku bandi bakinnyi nka Gitego Arthur wa AFC Leopards muri Kenya bagifite imikino mu makipe yabo, bahise bajya mu makipe yabo.
Ubwo Amavubi yari amaze gukina ku mugoroba wo ku wa Kabiri, yongeye guhura na Ambasaderi Emmanuel Hategeka kuri hoteli, abashimira uburyo bitwaye.
Kugera mu mezi icyenda ari imbere u Rwanda rwicaye ku ntebe y’icyubahiro mu itsinda rya gatatu n’amanota arindwi aho ruzigamye ibitego bibiri, ruranganya amanota na Afurika y’Epfo na Bénin zizigamye igitego kimwe, Lesotho yisanze ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria kuwa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Zimbabwe ibarizwa ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.