Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, Perezida wa FERWAFA yongera amavuta mu itabaza ryo kugarukana Djibouti [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ikomeje imyiteguro y’umukino wo kwishyura ifitanye n’iya Djibouti aho kuri uyu wa Kabiri yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma ndetse Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse asura abakinnyi abagenera ubutumwa bubongerera imbaraga.

Iyi myitozo yabereye ku Kibuga cy’Imyitozo kiri hanze ya Stade Nationale Amahoro, yitabirwa n’abakinnyi bose ubariyemo na Twizerimana Onesme, Kanamugire Roger, Niyonkuru Sadjat ndetse na Nizeyimana Mubarakh bongewemo ku wa Mbere.

Iyi kipe itozwa n’Umudage, Frank Torsten Spittler yatsinzwe umukino ubanza bitunguranye na Djibouti igitego 1-0.

Icyakora kuri ubu umwuka umeze neza,. abakinnyi barizera ko bagomba gusezerera iyi kipe batazira “Riverains de la Mer Rouge” ibarizwa hejuru y’Ihembe rya Afurika, ndetse Amavubi arifuza ko amakosa yakozwe ku mukino ubanza atasubira ukundi mu ntero yiswe “Tubikosore”.

Ni no muri urwo rwego Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Bwana Munyentwari Alphonse yasuye Amavubi akayagenera ubutumwa bugamije kubongerera imbaraga bagasezerera iyi kipe; nk’uko bigaragara ku muyoboro wa YouTube w’iri shyirahamwe.

U Rwanda rurakina umukino wo kwishyura na Djibouti kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu mukino asabwa gutsinda nibura ibitego bibiri kuzamura. Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.

Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

Amavubi mu myitozo ibanziriza iya nyuma

Umutoza Frank Torsten Spittler yahisemo kongerabamo bane abasimbuza batatu basezerewe mu mwiherero!

Related posts