Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Torsten Spittler yashyize hanze urutonde rw’Agateganyo rw’Abakinnyi 37 bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bazitabira umwiherero wo kwitegura imikino yo guhatanira kuzitabira Igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka w’2026.
Ni urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu Gatanu taliki 10 Gicurasi 2024, ribinyujije kuri X [yahoze yitwa Twitter].
Amazina mashya arimo ni atatu. Harimo Rutahizamu ukomeye witwa Guellette Samuel Leopold, wigeze gukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 ubwo yasezererwaga na Zambia mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Niger muri 2019.
Maria Guellette Samuel Léopold w’imyaka 23 y’Amavuko asanzwe akinira Ikipe ya Royal Association Athlétique Louviéroise La Louvière izwi nka RAAL La Louvière ibarizwa mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi.
Undi kandi ni Maes Dylan Georges Francis usanzwe ukinira ikipe ya Jelgava yo mu Cyiciro cya mbere muri Latvia. Uyu n’ubwo ahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru, si ubwa mbere yambaye ahamagawe mu Amavubi kuko yari kumwe na Mugenzi we Guellette Samuel Léopold muri iriya kipe y’Abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Zambia ibitego 3-1.
Harimo kandi n’umuzamu Niyongira Patience wa Bugesera FC wigaragaje muri uyu mwaka by’umwihariko mu Gikombe cy’Amahoro, aho yafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma.
Abo bakinnyi 37 bahamagawe ni aba:
Abanyezamu: Ntwari Fiacre (TS Galaxy), Maxime Wenssens (Royal Union Saint-Gilloise), Muhawenayo Gad (Musanze FC) na Niyongira Patience (Bugesera FC)
Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Byiringiro Gilbert (Marines FC), Nsengiyumva Samuel (Gorilla FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (FAR Rabat), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC) na Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi)
Abakina Hagati: Dylan Georges Francis Maes (Jelgava FS), Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Ndikumana Fiabien (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Sibomana Patrick Papy (Gor Mahia), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Dushimimana Olivier (Bugesera FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Rafael York (Gefle IF) na Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Ba Rutahizamu: Muhire Kevin (Rayon Sports), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards) na Mugisha Didier (Police FC)
U Rwanda rukazakina na Benin taliki ya 6 Kamena 2024 muri côte D’Ivoire, mu gihe ruzakina na Lesotho ku ya 11 Kamena 2024 muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe. ”