Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yiganjemo abakina imbere mu gihugu, yakoze imyitozo ya mbere yitegura Ikipe y’Igihugu ya Bénin “Les Guépards” bafitanye imikino ibiri yo mu Itsinda rya Kane mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.
Nk’uko byari biri muri gahunda, abakinnyi bagize Ikipe y’Igihugu batangiye kugera mu mwiherero kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, ku ikubitiriro hagera abakina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Aba mu masaha y’Umugoroba bahise batangira imyitozo yoroheje yiganjemo gukora ku mupira cyane, yabereye ku Kibuga cy’imyitozo cya Stade Nationale Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, iyoborwa n’Umudage, Frank Torsten Spittler usanzwe utoza Amavubi.
Amwe mu masura mashya yagaragaye mu myitozo arimo Jordan Marvin Kury ukinira Ikipe ya Yverdon Sports yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi. Johan Marvin Kury w’imyaka imyaka 23, yavukiye mu Busuwisi; Se umubyara akomoka mu Busuwisi naho nyina agakomoka ku Kimisagara mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Uretse Marvin, hagaragaye Salim Abdallah wa Musanze FC na Iradukunda Kabanda Serge wa Gasogi United bari mu bahamagawe bwa mbere.
Uretse abahageze kuri uyu wa Mbere, abandi bari muri 38 umutoza yahamagaye ku wa 27 Nzeri 2024, baragenda bahagera mu bihe bitandukanye uhereye kuri uyu wa Kabiri kugera bahagurutse berekeza muri Ivory Coast bazakinira umukino wa mbere.
Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Bénin bakinire muri Côte d’Ivoire, tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro. Ni mu itsinda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.
U Rwanda ruherutse kunganya imikino ibiri rwakinnye na Nigeria na Libye, aho ubu ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri ku rutonde ruyobowe na Nigeria n’amanota ane, Bénin ni iya kabiri n’amanota atatu, mu gihe Libye ari iya nyuma n’inota rimwe.