Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi y’abakinnyi 25 batarimo Ani Elijah na Rwatubyaye Abdul yambariye urugamba rwanzikira muri Côte D’Ivoire

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi igizwe n’abakinnyi 25 batarimo Ani Elijah na Rwatubyaye Abdul yerekeje mu gihugu cya Côte D’Ivoire aho izakinira umukino n’”Ibitarangwe” bya Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kuri iki Cyumweru taliki 2 Kamena 2024, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Frank Torsten Spittler yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 25 azifahisha ku mikino ibiri iyi kipe ifitanye n’ibihugu bya Bénin na Lesotho.

Ni abakinnyi babonetse habanje gushungurwa mu bakinnyi 37 bose umutoza yari yahamagaye ku ikubitiro hasigara 12, ariko rutahizamu Ani Elijah utari wahamagaranwe n’abandi aza gusigara ku munota wa nyuma kubera ataruzuza ibyangombwa hamwe na Rwatubyaye Abdul wagize kibazo cy’imvune yo mu itako, byarangiye badahagurukanye na bagenzi babo.

Muri rusange, abakinnyi 21 nibo berekeje mu murwa mukuru Abidjan wa Côte D’Ivoire aho Amavubi azakinira n’Ikipe y’Igihugu ya Bénin batazira “Ibitarwangwe”.

Abanyezamu: Ntwali Fiacre, Wenseens Maxime na Hakizimana Adolphe.

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

Mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York, Muhire Kevin na Hakim Sahabo.

Ba rutahizamu: Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu igera muri Côte D’Ivoire saa sita zuzuye z’Amanywa kuri uyu wa Mbere nyuma yo kunyura i Addis Ababa muri Ethiopie.

Abakinnyi bahagurutse mu Rwanda baziyongeraho abandi bakinnyi bane bagomba guhurira n’abandi muri Côte D’Ivoire ari bo: Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Bonheur, na Rafael York.

Biteganyijwe ko Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukirira na Bénin kuri Stade yitiriwe Félix Houphouet Boigny muri Côte d’Ivoire taliki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

U Rwanda ruyoboye itsinda rya Gatatu n’amanota ane, rukaba rukurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota 3, Nigeria n’amanota 2 inganya na Zimbabwe, Lesotho n’inota rimwe ndetse na Bénin.

Sibimana Patrick na Steve Rubanguka ni bamwe mu bakina hanze bahagurutse i Kanombe
Kapiteni Bizimana Djihadi
Manzi Thierry
Hakim Sahabo

Related posts