Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi nta mutoza afite, Torsten Frank ntakozwa ibyo kongera amasezerano?

 

Ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Amavubi , atangiye umwaka 2025 ,nta mutoza afite nyuma yuko uwari umutoza Torsten Frank Spittler ,asoje amasezerano.

Kuva uyu mutoza yagera mu Rwanda , ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Amavubi, abazi iby’ Umupira babona imikinire yarahindutse , n’ubwo yabuze itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc uyu mwaka.

Mu byo Abanyarwanda bishimira ,harimo ko byibura ikipe y’ Igihugu isigaye ikina ikarema uburyo bw’ igitego n’ ubwo kujya muri CAN bikomeje kugorana.

Torsten Frank Spittler,yatangajwe nk’umutoza mukuru ku wa 1 Ugushyingo 2023, ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X waje asimbura Umunya_ Espagne ,Carlos Alos Ferrer wari waseshe amasezerano.

Uyu mutoza w’ u Mudage yahise ahabwa amasezerano y’ umwaka umwe ,cyane ko nta bigwi bikomeye yari afite. Muri uyu mwaka yari amaze atoza Amavubi hari ibyo gushimirwa kuko ayoboye itsinda C ririmo Nigeria na Afurika Y’ Epfo mu gushaka itike y’ Igikombe cy’ Isi 2026.

Gusa FERWAFA yo ivuga ko ibiganiro byo kongera amasezerano n’ uyu mutoza bigeze kure kandi ngo bitarenze icyumweru kimwe hazaba hamenyekanye umwanzuro ndakuka kuri iki.

 

Aya makuru kandi yaje kwemezwa na Perezida w’ Ishyirahamwe rya Ruhago ,mu Rwanda , Munyantwari Alphonse. Mu minsi ishize ,ku mbuga nkoranyambaga havugwaga amakuru ko yaba yarongereye amasezerano gusa abakoresha be babyamaganira kure.

 

Gusa hari amakuru yigeze kujya hanze yavugaga ko uyu mutoza w’ Amavubi atazongera kongera amasezerano,wenda wasanga yarisubiyeho kuri kino cyemezo yari yafashe.

Related posts