Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi arizihiza igihe amaze abonye inota rya mbere mu Gikombe cya Afurika, umukoro wo gukuraho umuvumo nyuma y’ibikombe 9 atitabira

Uyu munsi taliki 28 Kanama 2024, u Rwanda muri ruhago rurizihiza isabukuru y’imyaka 20 n’amezi 7 yuzuye Ikipe y’Igihugu Amavubi imaze ibonye inota rya mbere mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika rukumbi yitabiriye muri 2004, imaze kunganya n’Ikipe y’Igihugu ya Guinée igitego 1-1; icyizere cyo kurenga amatsinda cyongera kuzahuka.

Igitego cyo mu mataha cya Karim Kamanzi ku munota wa 90+3, mu mujyi wa Bizerte muri Tunisie, u Rwanda rwari rumaze guca amarenga yo gukomeza imbere ya Guinée; iminsi ine nyuma yo gutsindwa umukino ufungura na Tunisie ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu murwa Mukuru, Tunis.

Igitego cya [João Henriette Rafael] Elias Manamana wari waraturutse i Cabinda muri Angola nticyari gihagije kugira ngo u Rwanda rukure inota kuri Tunisie. Icyakora igitego [1-0] cya Saïdi Abed Makasi ku mukino usoza itsinda Amavubi yatsinzemo Ingwe [Les Léopards] za Congo Kinshasa, cyashoboraga guhesha u Rwanda rwari rumaze kuzuza amanota 4 kuzamuka ari urwa kabiri mu itsinda.

Uburyo bwonyine ibyo byari gushoboka, ni uko Tunisie yari kunyagira Guinée mu mukino byarangiye banganyije igitego 1-1 banazamukana bakurikiranye n’amanota 7 n’atanu, izuba ry’Amavubi mu Gikombe cya Afurika rirenga rityo, kugera n’ubu ntirirongera kurasa.

Hamaze gukinwa ibikombe bya Afurika 9 u Rwanda rutitabira.

Kuva icyo gihe kandi kugeza uyu munsi imyaka irenze 20 ingana n’umubare w’abatoza 21 [ubariyemo n’abasigire] kuva ku Munya-Sérbie, Ratomir Dujković kugera ku Umudage, Frank Torsten Spittler. Hagati aho abaminisitiri bayoboye Siporo ni 7 kuva kuri Bayigamba Robert, Habineza Joseph, Mitali Protais, Uwacu Julienne, Nyirasafari Esperance, Munyangaju Aurore Mimosa; kugera kuri Nyirishema Richard uherutse gutorwa.

Hagati aho kandi mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba, Kenya yaherukaga mu gikombe cy’Afurika 2004 ubwo u Rwanda rwajyagayo bwa mbere ari nabwo ruherukayo, 2019 yongeye gusubira mu gikombe cy’Afurika, Uganda uretse imyaka yabanje iherukayo 2017 na 2019, u Burundi bwagiyeyo 2019 ubu bukaba busabwa gutsinda Cameroun bagahita babona itike hari kandi na Tanzania yagiyeyo 2019 na 2023.

U Rwanda ahakomeye rwageze kuva muri 2006, ni muri 2015 ubwo u Rwanda rwarengaga ijonjora rya mbere n’irya kabiri rumaze gusezerera Libye na Congo Brazzaville rugomba kujya mu matsinda yo guhatanira iyi tike ariko ruhita rusezererwa kuko byagaragaye ko rwakinishije umukinnyi ufite imyirondoro ibiri itandukanye kandi yose akiniraho ari we Daddy Birori [Etekiama Agiti Tady].

Kuri ubu u Rwanda rukomeje imyiteguro y’imikino ibiri rufitanye n’Amakipe y’Ibihugu bya Libye na Nigeria, aho ruzahera i Tripoli rubone gutaha muri Stade Nationale Amahoro rwisobanura na Kagoma z’Ikirenga za Nigeria.

U Rwanda hagati aho ruyoboye itsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, icyizere ni cyose mu mpumeko nshya n’abahagarikizi bashya mu nzira igana muri Maroc gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 mu mikino ya “Nonaha cyangwa birorere!”

Kapiteni Bizimana Djihad Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ntwali Fiacre uherutse kujya muri Kaizer Chiefs, Mutsinzi Ange Jimmy wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahly Tripoli, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Mugisha Gilbert wa APR FC na Emmanuel Mangwende Imanishimwe ni abo guhanga amaso kimwe na bagenzi babo.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika rukina na Libye ku wa 4 Nzeri, mbere gato yo kwakira Nigeria taliki 10 Nzeri 2024, muri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Saïdi Abed Makasi [N⁰14], Karim Kamanzi na Elias Manamana ni bo bakinnyi batsindiye u Rwanda ibitego 3 rufite mu Gikombe cya Afurika!
U Rwanda rufite umukoro wo kwitabira Igikombe cya Afurika rumaze inshuro 9 rutitabira!

Related posts