Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amavubi arakira Bénin mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere”! Ibintu bitanu [5] Amavubi agomba kwitondera

Amasaha arabarirwa ku ntoki maze Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba ikakira Ikipe y’Igihugu ya Bénin mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.

Ni Amavubi agifite amavunane y’ibiboko bitatu aherutse gukubitirwa kuri Stade yitiriwe Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire, Félix Houphouët Boigny [Stadium] mu murwa mukuru Abidjan ku wa Gatanu.

Nk’aho iriya ntsinzwi ntacyo ivuze, Umutoza Frank Torsten Spittler arahatirizwa gushaka umusimbura wa myugariro, Manzi Thierry wavunikiye muri uriya mukino bise uw“umunsi mubi”.

Ibyo u Rwanda rugomba kwitondera ku mikino wa Bénin

U Rwanda rugomba kwitondera icyo bisaba ngo rubone itike

Mbere na mbere abakinnyi b’u Rwanda bazi neza ko nibaramuka batsinzwe uyu mukino, amahirwe yo kujya muri Maroc mu Gikombe cya Afurika azaba ayoyotse.

Kuri ubu Bénin ifite amanota atandatu mu mikino itatu, aho irushwa na Nigeria inota rimwe; mu gihe yatsinda u Rwanda yahita yuzuza amanota icyenda n’ikinyuranyo cy’amanota arindwi muri atandatu yaba asigaye gukinirwa, imyaka ikuzura 21 u Rwanda rutazi uko gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika imera.

Ni mu gihe Amavubi kubona amanota atatu yo kuri uyu mugoroba byatuma yuzuza atanu, nibura mu mibare bikaba bigishoboka kubona itike nubwo byasaba gutega Bénin Nigeria cyangwa Libye ngo ziyigwe nabi kugira ngo u Rwanda ruboneke mu makipe abiri azarenga itsinda.

Amavubi agomba kwirinda “umujinya w’umuranduranzuzi”

Ni byo koko umukino ubanza ntiwagenze nk’uko Abasore b’Umutoza, Frank Torsten Spittler babyifuzaga, icyakora ntigomba kuba impamvu yo gukosora amakosa mu buryo buhutiyeho kubera igitutu.
Mu gihe ibi byaba bishobora “kongera ibinyoro mu bibembe” bikarushaho kuba bibi kuko bishobora gutesha abakinnyi umurongo ahubwo bikabakoresha amakosa aganisha ku ntsinzwi.

Kwirinda igitutu cya Bénin, ikipe Amavubi atabasha

Abakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda, bemeza ko kwihorera kuri Bénin atari ibyo gutegura uyu munsi kuko igikenewe ari amanota atatu uko yaboneka kose; uretse ko na yo yaba ari impongano nziza.

Nibura kuva muri 2010, amakipe y’u Rwanda na Bénin amaze gukina imikino 10, aho u Rwanda rwatsinzemo umwe wa tariki 09 Ukwakira muri 2010 ku gitego 1-0. Bénin yatsinze itanu harimo n’uheruka wa 3-0 , mu gihe banganyijemo imikino ine.

Amavubi akwiriye kwirinda ko Bénin yakuraho itumanaho hagati y’abakinnyi n’abaje kubashyigikira, Abafana

U Rwanda muri Stade Nationale Amahoro amaze kubaka igitinyiro ko atahatsindirwa. Imwe mu ntwaro zifasha cyane ni abafana baba bafite umurindi wo ku rwego rwo hejuru. Impamvu yonyine yatuma badacika intege, ni ukubanza kwinjizwa igitego.

Ubusatiri bwa Bénin bukwiriye ijisho ridahumbya

Nyuma y’uko Manzi Thierry avunitse, Niyigena Clément arahabwa amahirwe ko kumuhagararira afatanyije na Mutsinzi Ange Jimmy. Bafite umukoro wo kuzibira Bénin ku mipira yo mu kirere ihindurwa n’abarimo Dokou Dodo na Dosou Jodel bayishyikiriza kapiteni, Steve Mounié.

Nyuma y’umukino uherutse, Umudage w’imyaka 62 y’amavuko utoza u Rwanda, yahize ati “Ntekereza ko twari dufite ibitekerezo byiza nk’uburyo bwiza bwo kuzibira imipira miremire yakirwana n’uriya numéro 9 [Steve Mounié]. Nari nabwiye abasore bange kwirinda za koruneri, ariko mu bihe bitandukanye byatunaniye. Uyu musore yari ahagaze neza, gusa uretse no guhagarara neza asanzwe ari umukinnyi mwiza rimwe na rimwe bigorana guhagarika.” Ni umukoro usubukurwa kuri uyu mugoroba.

Kugera ubu, Itsinda D riyobowe na Nigeria ifite amanota arindwi ndetse kuba yo yanze gukina na Libya nyuma yo kugaragaza ko yakiriwe nabi ndetse igafungirwa ku kibuga cy’indege, Bénin ikurikiraho n’amanota atandatu, u Rwanda abiri mu gihe Libye ifite inota rimwe.

U Rwanda rurakira Bénin mu mukino ugena byose ku Amavubi

Related posts