Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amateka

Amateka: Waruzi impamvu abacakara b’Abanyafurika bambikwaga udupfukamunwa dukoze mu byuma?

Kwambara agapfukamunwa benshi twabimenye ndetse tubikora mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 mu ntangiriro z’umwaka wa2l 2020. Gusa mu myaka yo hambere hagiye hatera izindi ndwara nazo zatumye abatuye Isi bambara agapfukamunwa mu kwirinda ikwirakwira ry’izi ndwara. Uretse ibi hari izindi mpamvu zishobora gutuma habaho kukambara ari nazo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Waruziko se impamvu abacakara b’Abanyafurika bambikwaga udupfukamunwa dukoze mu byuma?

Kuva mu kinjejana cya 15 Afurika yari iri mu bucakara bwakorwaga n’Abanyaburayi bakaza bagafata abirabura bakabajyana kubagurisha ku mugabane wa Amerika aho bakoreshwaga imirimo y’uburetwa. Ni icuruzwa ryakozwe rikagurishwamo abacakara barenga miliyoni 15 ndetse ariko umubare wa benshi ugayikirira mu nyanja bamwe biyahuyemo abandi baroshywemo n’Abanyaburayi babacuruzaga.

Iyo abacakara bagezwaga muri America bakoreshwaga imirimo y’uburetwa y’ingufu ndetse bagafatwa nabi bishoboka. Imirimo bakoraga yabaga yiganjemo ubuhinzi mu mirima y’itabi, ikawa, ibisheke ndetse n’ibindi. Babaga bakora baziritse iminyururu n’amatungo ndetse banakubitwa. Aba banambikwaga udupfukamunwa dukoze mu byuma ku mpamvu eshatu z’ingezi:

Impamvu ya mbere ni ukubabuza kurya imbuto bahingishwaga

Kubera bakoreshwaga mu mirima irimo imbuto nk’inanasi, amacunga, ibitoki by’imineke ndetse ibisheke, n’ibindi. Iyo babaga bari gusaruzwa izi mbuto bambikwaga udupfukamunwa dukoze mu byuma ngo bataza kuziryaho. Iyo babaga bambitswe udupfukamunwa abakoresha babo babaga bizeye ko abacakara batari

Impamvu ya kabiri ni ukubabuza kuririmba indirimbo za kinyafurika

Kubera mu ndirimbo Abanyafurika baririmbaga zabaga ziganjemo kwigomeka ndetse no kuganira ku byo babaga bari gukorerwa, abazungu baje kubivumbura bituma bahitamo kubambika udupfukamunwa kugirango batabasha kuririmba ziriya ndirimbo zabo.

Impamvu ya gatatu ni ukubabuza kuganira mu ndimi gakondo za kinyafurika

Iyo Abanyafurika bagezwaga muri America mu byo babaga babujijwe harimo kuganira mu ndimi gakondo z’aho bakomoka. Ku ngufu babaga bategetswe kuganira mu ndimi z’abanyaburayi babakoreshaga imirimo y’uburetwa.

Impamvu ya kane ni ukubambika agapfukamunwa nk’igihano

Abanyafurika mu bucakara bari babujijwe kurya no kunywa kuko byagenwaga n’abakoresha babo. Benshi bagiye banangurwa n’inzara bagapfa kubera imwuma n’inzara byaterwaga no kumara igihe kirekire batarya batananywa. Umukoresha yafataga pomme imwe akayishyira mu kanwa k’umucakara ubundi akamwambika agapfukamunwa. Iyi pomme yatumaga umucakara atabasha kuvuga cyangwa kuririmba akamara umunsi wose ari mu kazi atavuga atarya atanywa.

Ubugome abanyaburayi bakoreye Abanyafurika mu gihe cy’ubucakara ntawaburondora ngo aburangize. Gusa hari benshi mu birabura bagiye bagaragaza kwihagararaho bakarwana kugeza banabiburiyemo ubuzima. Iri curuzwa ry’abirabura ryabaye amateka yirabura ku banyafurika. Agapfukamunwa nako twambaye mu bihe bya Covid-19 biragaragara ko gafite amateka mabi ku mwirabura.

Related posts