Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

AMATEKA! Rayon Sports yahiritse Gasogi muri Stade Amahoro ivuguruye, ibimburira izindi muri Shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League ya 2024/2025; iba ikipe ya mbere itsindiye muri Stade Nationale Amahoro ivuguruye.

Igitego kimwe rukumbi cya Charles Bbaale cyahesheje Rayon Sports amanota 3 imbere ya Gasogi United yasoje umukino ari abakinnyi 10.

Wari umukino watangiye wihuta, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, mu minota 15 ya mbere Rayon Sports yari imaze kubona amahirwe 3 harimo n’aya Charles Baale ariko umunyezamu Dauda ababera ibamba.

Gasogi United kandi ku munota wa 5 iba yafunguye amazamu ku mupira Abdoul Aziz Harerimana yahinduye imbere y’izamu, Khadim Ndiaye ananirwa kuwufata ngo awukomeze ariko Iradukunda Kabanda Serge na we kuwushyira mu rushundura biranga.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego, arema amahirwe atandukanye ariko kuyabyaza umusaruro biranga, yagiye kuruhuka ari 0-0.

Murera yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 50 gitsinzwe na rutahizamu w’Umunya-Ouganda, Charles Bbaale.

Gasogi United yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 66 yahawe Umurundi, Muhindo Collin, ndetse uyu mukino urangira Rayon Sports ibonye amanota atatu ya mbere muri Shampiyona ihita yuzuza amanota atanu.

Mu yindi mikino yabaye, Etincelles FC yaguye miswi na Bugesera FC igtego 1-1. Ku munota wa 37 Nsabimana Hussein wa Etincelles FC yari yamaze gufungura amazamu, icyakora ku munota 44 rutahizamu, Yannick Bizimana wa Bugesera FC akigabanyiriza agaciro umukino urangira ari 1-1.

Ku rundi ruhande, AS Kigali na yo yaguye miswi na Rutsiro FC 0-0.

Kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Musanze FC yasanze Amagaju FC ku kibuga cyayo iyinyagira ibitego 3-0. Ku munota wa 29, Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Bizimana Valentin ashyiramo icya kabiri ku munota wa 37, maze Salomon Adeyinka ashyiramo agashyinguracumu.

Rayon Sports yabonye amanota atatu ya mbere muri Stade Amahoro!
Rayon yabonye intsinzi ya mbere muri iyi Shampiyona!

Related posts