Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

AMATEKA! Amavubi yabohoje umwanya wa mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze “Ingona” za Lesotho igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Wari umukino u Rwanda rwagiye gukina rwubitse umutwe nyuma yo gutsindirwa na Bénin muri Côte D’Ivoire igitego 1-0, bigatuma inatakaza umwanya wa mbere mu itsinda rya gatatu.

Uyu mukino umutoza Frank Torsten Spittler yari yakozemo impinduka eshatu mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, kuko Mugisha Bonheur Casemiro, Muhire Kevin na Kwizera Jojea bafashe imyanya ya Rubanguka Steve, Hakim Sahabo na Rafael York nk’uko bakurikiranye.

Ni mu mukino wo ku munsi wa 4 mu Itsinda C wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri ubera kuri Moses Mabidha Stadium muri Afurika y’Epfo.

Amavubi yatangiye umukino ubona ihererekanya neza ndetse n’abakinnyi barimo Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert bakagerageza kurekurira amashoti inyuma y’urubuga rw’amahina gusa imipira ikanyura hejuru y’izamu kure.

Ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yarabonye gusa awuhereje Nshuti Innocent birangira awutakaje.

Ikipe y’igihugu ya Lesotho nayo yakomeje gukina icungura ku kubona imipira ngo iyirukankane. Ku munota wa 19 iyi kipe y’igihugu yabonye kufura nziza ku ikosa Manzi Thierry yarakoreye Sera Motebang ndetse nahabwa ikarita y’umuhondo maze iterwa na na Thabang Malane gusa ayita hejuru y’izamu kure cyane .

Ikipe y’igihugu ya Lesotho yatangiye kubona amahirwe menshi imbere y’izamu ugereranyije b’Amavubi gusa ntibayabyaze umusaruro.

Ku munota wa 43 ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cya Jojea Kwizera ahawe umupira na Fitina Ombolenga ku kazi keza Kari kamaze gukorwa na Bizimana Djihad.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w’kipe y’igihugu ya Lesotho,Leslie Notsi yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Thabao Lesaonana na Tsepang Sefali hajyamo Tumelo Khutlang na Tlotliso Phatsisi.

Lesotho yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura ikabona uburyo imbere y’izamu gusa n’abakinnyi b’Amavubi barangajwe imbere na Nshuti Innocent bakabona amahirwe gusa ntibayabyaze umusaruro.

Frank Spittler nawe yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo Jojea Kwizera ashyiramo Samuel Gueulette Marie.

Ku munota wa 71 Amavubi yabonye kufura nziza yashoboraga kugira icyo ibyara ku ikosa Motlomelo Mkwanazi yarakoreye Imanishimwe Emmanuel Manguende gusa itewe na Muhire Kevin ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 78 ikipe y’igihugu ya Lesotho yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira waruvuye muri koroneri maze Rethabile arekura ishoti gusa Ntwari Fiacre aratabara arikuramo.

Umukino warangiye Amavubi atsinze igitego 1-0 ahita yongera kuyobora itsinda n’amanota 7, aho azigamye ibitego bibiri, Afurika y’Epfo banganya amanota iza ku mwanya wa kabiri na  Béninku mwanya wa Gatatu, mu gihe Kagoma za Nigeria zifite amanota 3 na ho Zimbabwe ifite amanota abiri.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugeze ku mukino w’Umunsi wa kane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iyoboye itsinda.

Amavubi yayobonye Itsinda nyuma y’Umunsi wa Kane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi; ibintu ikoze bwa mbere mu mateka!
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Ingona za Lesotho!
Kwizera Jojea yatsinze igitego cye cya mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Related posts