Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Amateka agiye kwiyandika !!!! Akayabo ka Miliyoni 10 Frw ku Muhanzi uzatsinda muri RSW Talent Hunt ,RWANDA Season 1 mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku nshuro ya kabiri, irushanwa RSW Talent Hunt rigarukanye isura nshya mu guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda baririmba gospel.Rise and Shine World Talent Hunt ni irushanwa ryo kuririmba ritegurwa na Rise and Shine World (RSW) Ministries riyoborwa na Bishop Justin Alain ukorera ivugabutumwa muri Australia.

Irushanwa riheruka ryabaye muri Mata 2022, hahembwe abanyempano 6 bitwaye neza kurusha abandi, bagabana miliyoni imwe, aba mbere mu byiciro bibiri bahawe 300,000Frw, banemererwa kuzakorerwa indirimbo ndetse n’itike yo kuzitabira igitaramo gikomeye kizabera muri Australia.

Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rigarukanye ingufu nyinshi kuko uwa mbere azahabwa 10,000,000Frw, uwa kabiri afate 3,000,000Frw uwa gatatu ahembwe 2,000,000Frw.

Nk’uko byatangajwe na Bishop Justin Alain, uyobora RSW ministries, iri rushanwa rizazenguruka intara zose z’igihugu, mu turere twa Huye, Kayonza, Kigali, Rusizi na Rubavu.

Hakazatorwamo abanyempano 12 bazahatanira kujya muri kimwe cya kabiri, noneho abagezeyo bahatanire finale.Yongeyeho ko batatu muri abo cumi na bibiri bazahembwa amafaranga yavuzwe haruguru, abandi icyenda bakazahembwa n’abafatanyabikorwa, nubwo ibihembo byabo bitatangajwe.

Kwiyandikisha bizatangira kuya 01 Nzeri, 2021, irushanwa risozwe muri Mutarama 2023, mu gihe no muri Kenya iryaho rizasozwa muri Gashyantara, 2023, iryo muri Australia rirangire mu kwezi kwa gatatu, 2023.Abazitabira irushanwa bemerewe kuririmba ku giti cyabo, nk’itsinda cyangwa chorale.

Abemererwe kuryitabira n’umunyarwanda wese utuye mu Rwanda, abana n’abakuru ndetse n’impunzi zemerewe kwerekana ibyangombwa, zikemererwa kwitabira.

Bishop Justin Alain ukorera ivugabutumwa muri Australia

Reba hano indirimbo ya Bishop Alain Alain yise “Ugendane Nanjye”

Related posts