Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi bashya baratanga icyizere! Amasomo 5 umukino wa Benin n’u Rwanda wasize

Kuri uyu wa Kane taliki 6 Kamena 2024 kuri Stade yitiriwe perezida wa mbere wa Côte D’Ivoire, Félix Houphouët Boigny iherereye mu Murwa Mukuru Abidjan, Ikipe y’Igihugu ya Benin yari yakiriye Amavubi y’u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Canda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Umukino waje kurangira Ikipe ya Benin batazira “Ibitarangwe” [Les Guépards] itsinze u Rwanda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe neza na Dokou Dodo Ku mupira wari uturutse muri koruneri y’iburyo ya Dossou Jodel maze Dokou Dodo w’imyaka 20 ahita aterekamo igitego cya mbere cya Benin, umukino uba ari n’uko urangira.

Uyu musaruro watumye abantu basubiza amaso inyuma ngo barebe uko Ikipe y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yitwaye: ibyo kwishimira, ibitaragenze neza n’ibikwiriye kuminjirwamo agafu.

  1. Amavubi yatakaje umwimerere wo kutinjizwa igitego

Mu mikino ine yari itambutse, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari itarinjizwa igitego na kimwe mu izamu ryayo kuko yatsinzemo imikino ibiri, inganya indi ibiri, yinjiza ibitego 4 mu gihe yo nta gitego cyanyuze mu biti by’izamu rya Ntwari Fiacre.

Kuri uyu mugoroba, igitego cya Dokou Dodo kibukije u Rwanda ko rudakwiriye kwiratana ubwugarizi bwarwo, ari nako akuraho agahigo kari karindiriye kuvanwaho ku mukino wa gatanu,

Ubwugarizi bw’Amavubi bwagaragaje intege nke muri uyu mukino [Mutsinzi Ange mu Ifoto]
  1. Kwizera Jojea na Samuel Guellette ni abo kwitega

Abakinnyi babiri bashya mu Ikipe y’Igihugu Amavubi Makuru, Kwizera Jojea w’imyaka 25 na Samuel Guellette w’imyaka 23 baraye berekanye ko hari icyo bafasha mu gihe bahabwa umwanya uhagije bakitabwaho.

By’umwihariko kuri Jojea Kwizera yagaragaje ko afite ikirenge cyiza cy’ibumoso gitanga akazi ku ikipe bahanganye, cyane ko u Rwanda rusanzwe rufite abakinnyi batari benshi bakinisha imoso kandi zityaye. Ku mashoti ye, umuvuduko n’ubuhanga ku mupira ni ibyzafasha u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Kwizera Jojea mu minota 20 yakinnye yagaragaje urwego rwiza!
  1. Umutoza Frank Spittler ntiyanejejwe n’uko abakinnyi be bashyize mu bikorwa amabwiriza ye

N’ubwo atagaragaye yinubira abakinnyi be, umutoza w’Amavubi Frank Torsten Spittler mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko abakinnyi batitwaye neza mu gice cya mbere by’umwihariko mu myubakire y’umukino.

Ati “Sinishimiye uburyo abasore bubakagamo umukino, igihe byabafataga mu kugeza umupira aho wagombye kuba,… ahh… Kubona amanota atatu si ibintu urota utyo gusa, nari nabwiye abasore ko bagomba gukora cyane.”

Umutoza Spittler ntiyashimishijwe n’uko Abasore b’u Rwanda bashyize mu bikorwa amabwiriza ye!
  1. U Rwanda ntirurabona igisubizo kirambye mu kibuga hagati

Kuri uyu mukino, mu kibuga hagati hari hari kugaragara icyuho bigatuma Benin ibona uko yinjirana ba myugariro; ibintu byanatumwe ubwugarizi bwari buhagazemo Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, [Ku mpande] Mutsinzi Ange Jimmy na Manzi Thierry [Mu mutima] bugaragarwaho n’amakosa menshi.

Steve Rubanguka na Bizimana Djihad bari bateganye, ntibabashije guhuza neza; kimwe na Hakim Sahabo utahiriwe n’ibihe muri uyu mukino. Nyuma y’uko umutoza yinjije mu kibuga Muhire Kevin na Mugisha Bonheur “Casemiro”, ni bwo nibura u Rwanda rwatangiye guhuza ndetse runarema amahirwe menshi. Iki ni cyo gice ubona kitarasobanuka neza ku kijyanye n’abakinnyi bazajya babanza mu kibuga.

Mu kibuga hagati mu Aamavubi ntiharabona ba nyiraho neza!
  1. Kujya mu Gikombe cy’Isi biracyari iby’inzozi zitenda kurotorwa hafi aha

N’ubwo u Rwanda rwabanje kwitwara neza ndetse rukamara imikino ibiri ya mbere mu Itsinda rya Gatatu rwitwara neza, uyu mukino wongeye kwibutsa ko kujya mu Gikombe cy’Isi atari cyo Amavubi ya none akwiriye. Iyo urebye amakipe ahuriye mu itsinda rimwe n’u Rwanda, usanga harimo amakipe abiri yasoreje muri atatu ya mbere mu Gikombe cya Afurika cy’Ibihugu [AFCON 2023] muri Côte D’Ivoire, akaba anafitanye umukino wo kwisobanura.

Kuri ubu u Rwanda ruri gushaka uko rwabanza kwitwara neza mu marushanwa yo mu karere nka CECAFA ndetse n’ayo ku mugabane wa Afurika arimo n’Igikombe cya Afurika u Rwanda ruherutsemo 20 ishize.

U Rwanda rwagaragaje ko iki atari cyo gihe ngo rwitabire Igikombe cy’Isi

Related posts