Mu gihugu cya Ghana Abantu bumiwe babonye amashusho y’umuyobozi w’ishuri ari kumena telefone yafatanye abanyeshuri.
Ni telefone yameneye imbere y’imbaga y’abanyeshuri bisa no kubaha gasopo ko ntawemerewe gutunga telefone ku ishuri
Imbere y’abanyeshuri bose bateranye, uyu muyobozi w’ishuri yihanangirije buri umwe wese ko gutunga telefone ari ikizira kuri iki kigo cy’amashuri. Ni igikorwa yiyoboreye ubwe afatanyije na n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire prefet. Begeranyije izo telefone zafatanwe abanyeshuri bazimenera imbere yabo.
Batunguwe no kubona uwo bari bamaze amezi ane (4) bashyinguye yagarutse ari muzima.
Muri aya mashusho y’umuyobozi w’ishuri ari kumena telefone yafatanye abanyeshuri, hagaragaramo umwe mu banyeshuri wategetswe n’umuyobozi w’ishuri kuza imbere agafata itafari agahondagura izo telefone zambuwe abanyeshuri.
Izina ry’uyu muyobozi ntiryabashije kumenyekana gusa amakuru akavuga ko ibi byo kumena telefone zambuwe abanyeshuri byabereye mu kigo cy’abanyeshuri b’abakobwa kiri ahitwa Akure
Kanda hano urebe amashusho y’umuyobozi w’ishuri ari kumena telefone yafatanye abanyeshuri