Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amashusho: Mu rusengero Pasiteri yacecekesheje korari ayibwira ko iri kuririmba indirimbo ibishye byo gupfa

Umwe mu bakozi b’Imana muri Nijeriya Pasiteri Tobi Adegboyega ari kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iminsi micye akoze ibintu byatunguye benshi mu materaniro. Ubwo iteraniro ryari ririmbanyije Korari iri kuririmba indirimbo yo guhimbaza Imana, uyu Pasiteri yahise acecekesha iyi Korari ayibwira ko iri kuririmba indirimbo ibishye byo gupfa. Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yafashwe ubwo iteraniro ryari ririmbanyije. Korari niyo yari iri imbere iri kuririmba maze uyu mukozi w’Imana Tobi Adegboyega yahise afata indangururamajwi(micro) abwira aba baririmbyi kwiyicarira bakarekeraho kuririmba kuko ngo barimo baririmba indirimbo ibishye byo gupfa.

Mu iteraniro Pasiteri Tobi Adegboyega ati “Iyi ndirimbo bari kuririmba yambihiye byo gupfa, byari ngombwa ko nza nkabahagarika bakareka gukomeza kutubihiriza”. N’ubwo yabahagaritse yabashimiye umuhate bari bafite abizeza ko aza kongera kubaha umwanya bakaririmba.

Kugeza ubu aya mashusho ari kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri Nijeriya benshi banenga uyu muvugabutumwa. Si muri Nijeriya gusa kuko ubu yamaze gukwira hose kuri interineti. Pasiteri Tobi Adegboyega ni umushumba mu itorero ryitwa Salvation Proclaimers Anointed Church (SPAC) ryo mu gihugu cya Nijeriya.

Kanda hano urebe uko Pasiteri Tobi Adegboyega yacecekesheje korari ayishinja kuririmba nabi

Related posts