Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

(Amashusho) Bunagana: Abakongomani benshi babyutse bahungira muri Uganda kubera imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 12 Kamena 2022, habyutse humvikana urusaku rw’imbunda nini mu duce twegera umupaka wa Bunagana uhuriweho na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’igihugu cya Uganda. Ni imirwano ikomeje hagati y’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe wa M23. Kubera iyi mirwano, Abakongomani benshi babyutse bahungira muri Uganda.

Mu minsi micye ishize nibwo umutwe wa M23 watangaje ko uhinduye uburyo bwawo bw’imirwanire. Bavuze ko mu gihe Leta ya Congo yanze gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye mu masezerano y’i Nairobi ubu bahinduye umuvuno bakaba bagiye kurwana bagamije gufata uduce tumwe na tumwe turimo na Bunagana. Umuvugizi w’uyu mutwe Willy Ngoma yavugaga ko hari uduce tumwe na tumwe twa Bunagana bamaze gufata turimo Kavange na Kashiru.

Willy Ngoma yakomeje avuga ko ubu noneho bagiye kurwana intambara yeruye bagafata umupaka wa Bunagana. Nyuma y’amasaha atari menshi avuze ibi, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu duce twa Bunagana habyutse humvikana urusaku rw’imbunda, ni imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’uyu mutwe wa M23.

N’ubwo Willy Ngoma yari yatangaje ko bagiye gutangiza intambara yeruye kuri FARDC, ntiyemera ko aribo batangije imirwano yo kuri iki cyumweru. Buri ruhande yaba FARDC cyangwa M23 rurashinja urundi kurugabaho igitero. Kuri ubu amakuru akaba avuga ko M23 yamaze gufata uduce twingenzi muri Bunagana turimo n’umuhanda wa Twchengerero.

Abaturage b’abasivili bahahamuwe n’iyi mirwano maze babyuka bahungira muri Uganda ku bwinshi. Mu mashusho bagaragara bahunga buri wese ahunganye ibyo ashoboye, harimo n’abahunganye n’amatungo yabo yiganjemo intama, ihene, n’inka. Nk’uko amakuru ava i Bunagana avuga uyu mugi wamaze keigarurirwa na M23 ndetse na zimwe mu ngabo za FARDC biravugwa ko zahungiye muri Uganda.

Kanda hano urebe amashusho y’Abakongomani bahungira muri Uganda

Related posts