Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amashusho abiri asa mu myaka ibiri ikurikiranye! Byagenze bite ngo Bugesera FC yisange aha hantu?

Ikipe ya Bugesera FC yakatishije itike yo kuzakina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2024/2025, nyuma yo gutsindira Etoile de l’Est iwayo ibitego 3-0, kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Gicurasi 2024.

Hari hashize umwaka uburaho iminsi 17, ikipe ya Bugesera itsindiye AS Kigali kuri Stade Régionale y’i Bugesera ibitego 2-1, biyihesha kuguma mu cyiciro cya Mbere nta nkuru maze hamanuka amakipe yo mu Burengerazuba: Espoir FC iherekejwe na Rutsiro FC.

Iki gihe Bugesera yabaraga imibare ya “muntsindire” ari na ko amikoro ahatikirira. Yari ihanze amaso ko Kiyovu Sports [na yo yashakaga igikombe cya Shampiyona], iyitsindira Rutsiro FC kuri Stade Régionale y’i Muhanga.

Ubu buryo bubiri busa neza neza ikipe ya Bugesera imaze imyaka ibiri ikurikiranye irokokamo kumanuka mu cyiciro cya kabiri ku munsi wa nyuma wa Shampiyona, bwatumye abantu bibaza uko bigenda ngo ikipe yisange ityo.

Amanota n’umwanya Bugesera yarî ifite mu mwaka ushize, ni nayo yari ifite muri uyu (2023/2024)

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Shampiyona isozwe, Bugesera yari iya 15 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 29, ihataniye kutamanuka n’amakipe ya Marines FC yari iri ku mwanya wa 12 n’amanota 31, Rutsiro FC ku mwanya wa 13 n’amanota 30, na Rwamagana City [Muhazi United y’uyu munsi] yari iri ku mwanya wa 14 n’amanota 30, mu gihe Espoir FC yo yari yaramaze kumanurwa mu cya kabiri na Rayon Sports i Rusizi.

Muri uyu mwaka na ho, ntibyari ibitandukanye kuko Bugesera yari ku mwanya wa 15 n’amanota 29, ihanganye na Gorilla na Etincelles FC zari zifite amanota 32, Etoile de l’Est yari izikurikiye ku mwanya wa 14 n’amanota 31, ndetse na Sunrise yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 29 n’umwenda w’ibitego 17.

Bugesera ifashwa n’iki gutsinda imikino ya nyuma mu ntsinzi iba yarananiwe kubona mu mwaka wose?

Amakuru avuga ko mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, iyi kipe yo mu karere ka Bugesera nibura yakoresheje asaga miliyoni 50 mu gutegura imikino 3 ya nyuma, irimo n’uwo yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1 i Bugesera ku italiki 28 Gicurasi 2024, bikayihesha uruhushya rwo gukorera mu cyiciro cya Mbere mu mwaka wagombaga gukurikira (2024/2025).

Uyu mukino Bugesera yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1, ntiwavuzweho rumwe haba kuri penaliti yinjijwe na Nkurunziza J, ndetse n’igitego cyatsinzwe na Sadick Sulley igice cya mbere kigana ku musozo, bamwe bavugaga ko umupira wagonze umutambiko w’izamu ukavamo, abandi bemeza ko warenze umurongo.

Ku mukino iyi kipe yatsinzemo Etoile de l’Est ibitego 3-0 kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, umutoza Imama Amapakabo ntiyanyuzwe n’umusaruro w’umuzamu Habineza Fils François wari umaze gutsindwa ibitego bisa; ibintu byatumye asimburwa na Nsabimana Jean De Dieu “Shawulini” hagati mu mukino.

Iyi kipe isanzwe ikoresha amafaranga menshi mu gutegura imikino ya nyuma, yari yanashyiriyeho buri mukinnyi wayo n’undi wese witwa urugingo rwa Bugesera yewe no kugera kuri Itangishaka Eric “Dinho” usanzwe ari “Team Manager”, ko azashyikirizwa ibahasha ifunze neza irimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 mu gihe bashobora gutsindira Etoile de L’est i Ngoma.

Amakipe arwana no kutamuka mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, yibuka gukina akererewe!

Yabaye ingeso imenyerewe cyane ko amakipe abarizwa hafi y’indiba y’urutonde rwa Shampiyona, ashaka gukina neza bisa n’aho ntacyo akiramira.

Urugero rwa hafi ni Sunrise FC  cyangwa Etoile de l’Est yaraye imanutse kandi yari imaze iminsi yitwara neza dore ko mu mikino 5 baherukaga gukina, bari barasaruyemo amanota 12/15; ibintu na APR FC ubwayo itari yigeze ikora.

Urundi rugero, ni Espoir FC yakomeje kwigira nabi yewe mu myaka mike ishize imanurwa mu Cyiciro cya Kabiri ariko ku bw’amahirwe Intare FA ntizazamuka, bituma iguma mu Cyiciro cya Mbere.

Amahirwe nk’ayo ntiyongeye kuyisekera no mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, iyi kipe y’i Kamembe yaje kumanuka ifite amanota 17 yonyine.

Wenda ntuba ari uwo munsi, ariko amaherezo yabyo, [iyo nta gikozwe] ni ugukina icyiciro cya Kabiri, icya gatatu se, itanasenyutse ahubwo!

Bugesera taliki 28 Gicurasi 2023, kuri Stade Régionale y’i Bugesera bashima Imana nyuma yo kutamanuka.
Ifoto ya kabiri muri 2023
Bugesera kuri Stade Régionale y’i Ngoma nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est, taliki 11 Gicurasi 2024!

Related posts