Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amashirakinyoma Kunama y’igitaraganya yahuje Rayon Sport na Raja Casablanca ku igaruka rya Yousef muri Murera

Kuva ku isaha ya Saamunani za hano mu Rwanda, nibwo habaye inama y’igitaraganya yabaye hifashishijwe ikorana buhanga hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse na Raja Casablanca atletic yo muri Maroc bisanzwe bifitanye amasezerano hagamije kurebera hamwe uko Rutahizamu Yousef Rhab yagaruka muri Rayon Sport yakiniye mumwaka ushize w’imikino akayikinira imikino ibanza ya Championa.

Uyumusore wigaruriye imitima y’abakunda ikipe ya Rayon Sport kubera ubuhanga budasanzwe yagaragaje ubwo yarari muri iyikipe yagezemo nk’intizanyo ya Raja Casablanca atletic yo muri Rayon Sport .nubwo akiza atigeze akundwa n’abafana kubera imiterere y’umubiri we, ariko ubwo yatangiraga gukina nibwo abantu batangiye kubona impano idasanzwe muri uyumusore. usibye kuba uyumusore yarakundwaga n’abafana ba Rayon Sport n’abanyamakuru bo mu Rwanda bose bari baratangariye ubuhanga bwe budasanzwe ndetse akaba yari ikimenyetso gikomeye ko Championa yo mu Rwanda imaze kugenda itera imbere.

Nkuko byagiye bigaragara, uyumusore kuva yava muri iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda, yasubiye i wabo muri Maroc aho yavugaga ko adafashwe neza ariko akaza kubivuguruza ubwo yageraga muri Maroc akabwirwa ko agomba gusubira gukina mu ikipe y’abato byatumye uyumusore asaba abayobozi ko yakwigarukira mu Rwanda ndetse n’abafana ba Rayon Sport bagaragaza ko bamwifuza ngo aze abafashe kuba batwara igikombe cya championa cyane ko iyikipe imaze gutera intambwe isiga izindi kipe yerekeza kugikombe.

Nubwo amakuru ataremezwa neza ariko bimwe mubyavuye muri iyinama harimo ko uyumusore azagaruka mu ikipe ya Rayon Sport ndetse akaba zahamara imyaka 2 y’intizanyo aho biteganyijwe ko azaza gufasha iyikiep kuba yatwara igikombe cya Championa ndetse bakaba banamwifashisha mumikino nyafurika mugihe iyikipe yagira amahirwe yo gusohokera u Rwanda.

Related posts