Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amashirakinyoma kumvano y’abana b’inzererezi bazwi nka Mayibobo bayogoje rubanda babiba

Kuva cyera na kare mumijyi itandukanye ariko cyane cyane umujyi wa Kigali usanga abana bakiri bato bataye amashuri cyagwa se batanigeze bayageramo, bari kuzenguruka ariko cyane cyane ukunda kubasanga aho abagenzi bategera, ukabasanga imbere y’amarestora ndetse rimwe na rimwe ukabasanga baremye udutsiko dutandukanye buje isuku nke abenshi batanambaye inkweto.

Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje, aba bana bakomeje kuba benshi kugeza ubwo leta yafashe umwanzuro wo gushyiraho gahunda yo gufasha aba bana kuba basubira mumashuri, kuko akenshi wasangaga aba bana barangwa no gukora ibikorwa by’ubugegera byiganjemo kwiba, gukubaganya ibintu bitandukanye ndetse no kuba bateza impfu za hato na hato kuerako akenshi aba bana usanga batagira ahantu barara rimwe na rimwe ugasanga aho barara hashyira ubuzima bwabo mukaga bityo bigatuma bahasiga ubuzima ntabanabone kirengera.

Bamwe mubana baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali News, bamutangarije ko imwe mumpamvu aba bana bata imiryango yabo bakiyizira mumijyi gushaka imibereho bakiri bato cyane, ngo ahanini biterwa n’intonganya ndetse no kutumvikana kuri kugenda kurangwa hagati y’abashakanye ndetse ngo mugihe aba bana baba bakiri bato babona ntamahoro arangwa murugo rw’iwabo bahitamo kuba bakwigendera bakajya kuzerera ngo kuko ntarukundo rwa Kibyeyi aba bana baba bakibona uko bikwiriye.

Imwe mumiryango ivugira abana nka imbuto Fondation yakomeje kugenda ikora ubukangurambaga ndetse ibifashijwemo na Leta n’imiryango itandukanye mpuzamahanga yita kubana nka UNICEF aho bagenda bakora ubukangurambaga bigisha abayeyi cyane cyane abo mucyar kuba bagerageza gukumira no kurwanya amakimbira aba mungo kugirango aba bana badakomeza kwiyongera mumihanda ndetse n’abahari bakaba bazashakirwa uburyo ubuzima bwabo bwakwitabwaho bakaba bakurwa mumihanda. ayo makimbirane rero niyo akomeza kuzamura imibare y’abana bagana imihanda ndetse n’abangavu baterwa inda zitateganyijwe rimwe na rimwe badashoboye guhangana n’inshingano za kibyeyi bityo abana babyaye ugasanga babaye za mayibobo.

Related posts