Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amashirakinyoma ku ifarashi iteganyijwe k’umukino wa Rayon na APR FC n’uzaba ayicayeho

Umukino ukomeye cyane uzahuza amakipe asanzwe ahangana muri Championa y’umupira w’amaguru ya hano mu Rwanda uzaba mumpera z’iki cyumweru, watangiye gushyuha haba kumbuga nkoranyambaga ndetse no mubitangazamakuru bitandukanye nyuma yuko ikipe ya Rayon Sport ishobora kuzerekaniramo umukinnyi ukomeye cyane.

Mumpera z’icyumweru gishize, nibwo ikipe ya Rayon Sport yongeye kwicara ikaganira na Raja Cassablanca Atletic yo muri Marroc basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye kugirango yongere ibatize umukinnyi idakoresha nubundi yari yabahaye Yousseff Rhab, ariko ibi biganiro bikaza kurangi hadafashwe umwanzuro uhamye gusa amakipe yose akaba yaremeranyaga ko uyumusore agomba kugaruka mu Rwanda muminsi yavuba akazafasha ikipe ya Rayon Sport kuba yakina imikino yo kwishyura.

Mumukino rero iyikipe izakiramo APR FC biteganyijwe ko ifarashi izaturuka mukigo cy’ubucuruzi gisanzwe gikoresha amafarashi cya Fazhenda bakaba bamaze kuyi teganya ko iyo farashi izicarwaho n’umuzayirwa Hertier Nzinga Luvumbu biteganyijwe ko azagera i kigali kuwa 5 aho biteganyijwe ko uyumusore azarara asinye amasezerano y’amezi 6 nkuko yamaze kumvikana na Rayon Sport hanyuma akazaba ariwe rutahizamu wicazwa kuri iyifarashi ikipe ya Rayon Sport yamaze kuba yateganya mugihe haba ntakintu gihindutse.

Nkwibutseko ikipe ya Rayon Sport kugeza ubu ariyo yicaye kumwanya w’icyubahiro wo kuba ari abambere muri Championa y’u Rwanda aho barusha ikipe ya AS Kigali inota 1 ndetse bakarusha APR FC bazakina amanota agera kuri 4 yose aho iri kumwanya wa 3.

Related posts