Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Amasezerano y’ibanga Perezida Tshisekedi yagiranye n’umutwe wa M23 yashyizwe hanze bitungura abatari bake.[VIDEO]

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwibukije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, amasezerano bagiranye mu ibanga mu 2022, aho leta yagombaga kubakira mu ngabo na bo bakamufasha mu matora ateganyijwe muri 2023.

Nkuko bisobanurwa neza ni amasezerano intumwa za Perezidansi ya Congo zakoranye n’abahagarariye umutwe wa M23 kandi havamo imyanzuro itandukanye igaragaza ubufasha leta yagombaga guha aba barwanyi nabo bakayifasha kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko byagaragajwe n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, harimo kwakira abarwanyi bose b’uyu mutwe, gushyira mu nkambi ya gisirikare ya Mbanza Ngungu abarwanyi bose b’uyu mutwe.

Kuva mu Ugushingo 2021 abarwanyi ba M23 bagombaga kwinjizwa bahawe amapeti ari hejuru yayo bari bafite mbere bagahita batangira kugarura ituze.

Ku ruhande rwa politiki, abanyapolitiki ba M23 bagombaga kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu mu kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo abashe gutsinda amatora ku nshuro ya kabiri.

Leta yagombaga gushyiraho urwego rushinzwe ubwiyunge mu gufasha impunzi gutaha. Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma avuga ko bababazwa no kuba barumvikanye na leta ariko yo igahitamo inzira y’intambara.

Ati:’’Igitangaje ni uko nyuma yo kumvikana kuri iyi myanzuro, umusanzu wa M23 urumvikana ariko twatunguwe no kubona leta idufata nk’umutwe w’iterabwoba” kandi ihitamo inzira y’imirwano”.

“Ese umutwe w’iterabwoba ugira umutima wo gusangira ibitekerezo byo gukorana na guverinoma muri ubu buryo?’’.

Benshi mu baturage  bakomeje gukurikirana amakuru yo muri aka gace gusa isi yose ifite ubwoba cyane cyane ku ntambara iri kubera muri congo.

Related posts