Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amasezerano y’amahuri ntasohora koko.Nyarugabo Moise wakiniraga Mukura vs ari mugahinda nyuma yo gusezeranwa ko azahabwa amasezerano mu ikipe ikomeye. soma witonze!

Nyarugabo Moise, umwe mubasore bitwaye neza mu ikipe ya Mukura Victory Sport isanzwe ibarizwa mukarere ka Huye, aho uyumusore yafashije iyikipe gutsinda amakipe atandukanye arimo na APR FC yarimaze imikino 50 idatsindwa maze uyumusore akaza gufasha Mukura gutsinda APR FC. usibye uyumukino yakinnye neza, uyumusore yagiye afasha iyikipe gutsinda imikino itandukanye, ndetse ibyo byaje gutuma amakipe atandukanye atangira gutekereza kuba yamusinyisha.

Uyumusore usanzwe akina yataka aciye kuruhande, yaje kuvugana nusanzwe agurira ikipe ya APR FC abakinnyi, maze nkuko uyumusore yabitangarije benshi munshuti ze zahafi dukesha ayamakuru, yaje kwanga kongera amasezerano mu ikipe ya Mukura Victory Sport, ariko kugeza ubu abakinnyi APR FC ishaka uyumusore bikaba byaramenyekanye ko atarimo, ndetse akaba afite agahinda ko yaba yarasezeranijwe amasezerano y’amahuri akaba atazanasohora mugihe bivugwa ko n’ikipe ya Rayon Sport yamushakaga ariko akaza kuyihenuraho yiringiye ko azasinyira APR FC.

Nubwo bigoye kwemeza ko ibi uyumusore atangaza byaba ari impamo ko koko ushinzwe kugurira APR FC abakinnyi yaba yaramwegereye, ariko nanone hakomeza kwibazwa impamvu abakinnyi bo mu Rwanda batagira abajyanama, kuburyo ikipe yakwegera ishaka kuguha akazi ukabihakana kubera ko wishingikirije k’umuntu waba waraguhaye amasezerano kandi ubizi neza ko uwo muntu atariwe ufata ibyemezo.

Mugihe uyumusore yaramuka adasinyiye ikipe ya APR FC, biravugwako ikipe ya Kiyovu sport yaba imushaka, Rayon Sport nayo ikaba imunuganuga uretse ko na Mukura Victory Sport yakiniraga nayo yifuza ko yamwongerera amasezerano. nubwo uyumusore atizeye neza ko koko azajya muri APR FC kuberako umwanya yari kuba agiye gukinaho wamaze kugurirwa umukinnyi uzawukinamo, biravugwa ko uyumusore ikipe ihabwa amahirwe menshi yo kuba yakinira umwaka utaha w’imikino ari Kiyovu Sport.

Uyumusore rero ikimushyira mugahinda, nuko ibyo yasezeranijwe n’uyu ugurira APR FC abakinnyi abona bimeze nkaho byari ukwivugira cyane kuva yabimubwira kugeza ubu ntamuyobozi numwe wa APR FC wari wamuvugisha, yemwe habe nuwari wamuhaye ayo masezerano ko azamusinyisha. Icyo avugako kimushengura kurushaho , nukuba yaranze amafranga andi makipe yamuhaga yizeyeko azasinyira ikipe ya APR FC.

Related posts