Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amasezerano y’amahuri Ntasohora: Ikipe ya Etoile de l’est isubiye mucyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe ikina mucyiciro cyambere kubera kwishora mubyo idashoboye. Ntucikwe

Amasezerano y’amahuri Ntasohora koko: Uyu ni umugani waciwe n’abanyarwanda aho bacaga uyumugani bashaka kumvikanisha ko iyo umuntu agusezeranije ikintu ko azagikora ariko akaba atari bugikore nibwo bavuga ko yagusezeranije amahuri kuko ibyo aba yakwemereye nawe ukabyishyiramo biba bitabayeho maze bagaherako babigereranya n’amagi y’inkoko atarabanguriwe kuko iyararira itegereje ko izabonamo imishwi ariko ntiyibone.

Impamvu yo kuvuga ibi byose, hashize iminsi mike hagiye hanze amajwi y’umwe mubakinnyi b’iyikipe ya Etoile de l’est atangaza ko iyikipe yaba yaremeye gutanga amanota kuyandi makipe harimo nayashakaga igikombe cya Championa maze ayamakipe akemerera Etoile del’Est ko azayifasha kuba yaguma mucyiciro cyambere.

Ababashije kumva ayamajwi, bababajwe cyane n’ikigikorwa ndetse abenshi bahita bacika intege zo kuba bagaruka kukibuga cyane ko uko uwo mukinnyi yabivugaga cyane ko yagendaga anavuga amakipe bazakuraho amanota arinako byaje kuba bigenda. birumvikana ubuyobozi bw’ikipe ninabwo buba bufite uruhare mugukumira ibikorwa nkibi mu ikipe cyangwa bakabiha ikaze maze bikinjira.

Agahinda abakinnyi benshi b’iyikipe bafite kubwabo bumva ari igisebo gikomeye kwitwa ko bamanuye ikipe kandi nyamara bari bafite ubushobozi bwo kuba bagumisha ikipe mu ikiciro cya kabiri ariko nyamara ntibize gukunda kubera amabwiriza abakinnyi bajyaga gukina bahawe n’abayobozi ndetse n’abatoza.

Twifashishije amajwi y’uyumukinnyi, avuga ko amwe mumakipe yasabye Etoile de l’est kuba yakwitsindisha igatanga amanota maze iyokipe ikazayifasha kuba yaguma mucyiciro cyambere, uyumukinnyi yatangaje ko ayo ari amasezerano atapfa kumenya aho yakorewe ariko akaba yaragiye abyibonera ko ibibyose byabaga mbere y’imikino igiye itandukanye bagasabwa kuba bakwitsindisha kandi koko bikaba. kurubu impamvu amasezerano yabaye amahuri, nuko iyikipe yaje kuba yakwishora mubintu twagereranya nk’amanyanga yo gutanga amanota ariko bikaba bitayihiriye ko yaguma mucyiciro cyambere nkuko yashakaga kubibona itabiruhiye.

Ibikandi bikomeze kugenda bibabaza abantu batandukanye cyane cyane abasesengura imikino , aho babona amafranga akurwa mungengo y’imari aza gufasha bene nkayamakipe aba atazi icyo ashaka yakabaye akoreshwa mugukora ibindi bikorwa byafasha guteza imbere abaturage baba batuye muri ututurere ayamakipe aba akomokahao aho gukomeza gutanga amafranga mubintu bitazagira umusaruro biha abaturage cyane ko ayamakipe aba yitezweho kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda ariko akenshi usanga bitanashyirwa mubikorwa uko bikwiriye.

Nkwibutseko ikipe ya Etoile del’est yari yazamutse mucyiciro cyambere mumwaka ushize w’imikino ariko ikaba isubiyeyo itahamaze kabiri kubera kuza ihitira mubintu bidafite umumaro ndetse byica umupira ndetse abenshi mubakunzi b’umupira w’amaguru bakaba bishimiye ibyayibayeho, kuko bari bafite impungenge ko iyikipe yazakomeza kwica umupira nkuko yabigenje muri uyumwaka w’imikino.

Ngaya amajwi abakinnyi bemeza akaga bahuye nako bagasezeranwa amahuri

Related posts