Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Amasaha y’ utubari n’ imyidagaduro yongerewe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, utubari, utubyiniro n’ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bifunga Saa 5:00, za mu gitondo mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru,Aganira na The New Times, Bruce Intore, nyiri akabyiniro ka La Noche, yemeje aya makuru, avuga ko gukuraho amasaha yo gufunga nijoro ari umusaruro w’ibiganiro ba nyiri utubyiniro bagiranye n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) kugira ngo Abanyarwanda bizihize mu buryo bwuzuye iminsi mikuru.

Bwana Intore,uri mu bategura bakanamamaza ibirori, yavuze ko isaha yo gufunga saa saba yakuweho kugeza ku ya 7 Mutarama, nyuma y’amasaha asanzwe yo gufungura no gufunga.Intore ati: “Nibyo, ni ukuri tuzajya dufungura kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo.Nibyo twumvikanyeho mu nama ba nyir’utubari bagiranye na RDB ku wa gatatu”.

Inama y’abaminisitiri yo ku ya 1 Kanama yari yashyizeho isaha yo gufunga ari saa saba mu minsi isanzwe na saa munani za mu gitondo muri wikendi kuri ’serivisi zose zidakenewe cyane’, harimo utubyiniro twa nijoro n’ibitaramo, mu rwego rwo kurwanya urusaku no kugenzura ibyo kunywa inzoga nyinshi mu gihugu.Iyi myanzuro yatumye abacuruzi batandukanye bari bafite utubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’utubyiniro bagwa mu bihombo bikomeye,bamwe barafunga abandi birukana abakozi.

Related posts