Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Amarira The Ben yarize muri BK Arena yari imari ishyushye kuko yahinduye ubuzima bwa Junior Giti

 

Ku wa 1 Mutarama 2025, nibwo muri BK Arena hari habereye igitaramo cy’ umuhanzi ukunzwe mu Rwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben , aza gutungura abantu benshi amarangamutima aramuganza yisanga yongeye kuririra mu ruhame.

Uyu muhanzi ubwo yari amaze igihe kinini agerageza kugenzura amarangamutima ku buryo atasuka amarira mu ruhame, ariko igitaramo yari yateguye” The New Year Groove & Album Lunch” yakoze nyuma y’ imyaka 15 yari ishize , cyamuganjije agera ubwo asuka amarira mu ruhame binaturutse kuri Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti.

Uyu muhanzi The Ben ubwo yari muri icyo gitaramo yaje kuririmba indirimbo ‘ Ko Nahindutse’ inshingiye ku nkuru y’ umukobwa wigeze kumukunda akamwirengagiza.

N’ ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo ,ariko uyu mugabo wabonaga ko yatwawe n’ amarangamutima ajyanye n’ uburyo ibihumbi by’ abantu bari bamuhanze amaso. Iyi ndirimbo iri mu za nyuma The Ben, ndetse Junior Giti yari yatangiye gutekereza ko intego ye( Betting) y’ amafaranga 277,324 frw agiye kuyahomba .Uyu mugabo yari yemerenyije na Dumba uzwi ku mbuga nkoranyambaga ,ko The Ben naramuka arize muri iki gitaramo,amuha amafaranga 277,324 Frw.

 

Gusa Junior Giti yemezaga ko byanga byakunda The Ben agomba kurira ,ni mu gihe Dumba we yavugaga ko The Ben adashobora kongera gusuka amarira.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga , humvikanye ijwi rya Junior Giti abwira The Ben ati” Rira” yewe anyuzamo akamwita n’ izina rya ‘Sentogo’

Uyu mugabo yakomeje kuvuga mu ijwi iri hejuru,ndetse yegera urubyiniro kugira ngo abashe gufata ‘ Video ‘ ayoherereze mugenzi we Dduma amubwira ko amutsinze. Ubwo Junior Giti yabwira The Ben ayo magambo yaje gufatwa n’ amarangamutima ararira birangira atsinze Ddumba.

Related posts