Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru y’umwiryane akomeje kwiganza mu buyobozi bwa Kiyovu Sport

Mu ikipe ya Kiyovu Sport hakomeje kuzamuka amakuru atari meza avuga ko abayobozi bayo Mvukiyehe Juvenal na Ndorimana Jean François Régis batumvikana Ku bikorwa bitandukanye bikorerwa muri iyi kipe byakabaye biyifasha mu iterambere ryayo rya buri munsi harimo no kugura abakinnyi.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amakuru avuga ko kiyovu sport yasinyishije umukinnyi Niyonzima Olivier seif yagiye hanze, gusa amakuru yagiye hanze nyuma avuga ko gusinya kwa Seif kwagizwemo uruhare na Ndorimana Jean François Régis uyobora Kiyovu Sports Association wenyine bitewe n’uko Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Company LTD we atabonaga Seif nk’umukinnyi ugomba kwinjira muri kiyovu Sports.

Amakuru agera kuri Kglnews kandi ni uko kuva Ndorimana Jean François Régis kuva yatorerwa kuyobora kiyovu Sports Association hari ibyemezo yatangiye gufata atagishije Inama Juvenal, mu gihe Juvenal we yumva ko ibyemezo byose by’ikipe byagakwiye kujya bibanza kuganirwaho.

Uyu mwuka mubi ukomeje kuvugwa muri kiyovu Sports uteye impungenge abakunzi ba kiyovu Sports ndetse na ba ruhago muri rusange, cyane ko umwaka ushize w’imikino kiyovu yari imwe mu makipe yatangaga akazi muri shampiyona y’u Rwanda.

Related posts