Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru y’imikino yose agezweho Iburayi kuri uyu wa kabiri, Chelsea iracyari kw’isoko, Ramos yateye utwatsi Manchester united, Pep Guardiola, n’ibindi….

Ikipe ya Chelsea ifite ikibazo cya rutahizamu, mu kwezi kwa mbere 2024 irashaka kwinjiza umwongereza Ivan Tony w’imyaka 27 ukinira ikipe ya Brentford.

Myugariro w’umunya Espagne Serigio Ramos yanze ubusabe bwa Manchester united yifuza kumusinyisha mu minsi ya nyuma mbere y’uko isoko rigunga Iburayi.

Ikipe ya West Ham united igiye gusinyisha amasezerano y’igihe gito umukinyi w’Umwongereza Jesse Lingard w’imyaka 30 Kuri ubu udafite ikipe.

Manchester united irashaka kugurisha Umuhorande Donny Van De Beek w’imyaka 26, mu makipe yo muri Saudi Arabia mbere y’uko isoko ryaho rifunga kuri uyu wa kane.

Abanye Saudi Arabia bari mu gihugu cy’Ubwongereza gusunika mpaka ku munsi wa nyuma ngo barebe ko ikipe ya Liverpool yakwemera miliyoni £200m ku munya Misiri Mohamed Sarah. isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rizafunga kuri uyu wa kane muri Saudi Arabia.

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu Gareth Southgate nyuma ya Euro azahita asezera ku gutoza Ubwongereza, Pep Guardiola ni umwe mubatekerezwa Ko bazahita bahabwa aka kazi.

Abakinnyi 2 bari bafite amasezerano muri Tottenham Hotspur bamaze kwerekeza muri Turkey mu ikipe ya Galatasaray. Tanguy Ndombele yatijwe mu gihe kingana n’umwaka umwe mu masezerano bashyiramo ko ashobora kugurwa Miliyoni €15m, naho Davison Sanchez we yasinye burundu kuri miliyoni €9.5m, amasezerano y’imyaka 4.

Ikipe ya Chelsea yashatse gusinyisha Jordan Sancho gusa irebye imyitwarire n’imitekerereze ye iramureka ihitamo kugura Cole Palmer.

Antony umunye Brezil ukinira Manchester united yamaze gukurwa mu bakinnyi ikipe ya Brezil yari yahamage biturutse ku kuba uyu musore akurikirwaho guhohotera umukobwa bakundanaga.

 

Related posts